Rutsiro: Yariye imwe mu mbwa zari zimaze kurya ihene y’umuhungu we
Augustin Bazimaziki utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yokeje inyama z’imbwa arazirya nyuma y’uko yari imaze kwicwa n’abaturage kuko ngo ari imwe mu mbwa enye z’inzererezi zari zimaze iminsi ziriye ihene y’umuhungu we.
Muragijimana Isidore, umwe mu baturage babonye uko uwo mugabo yariye imbwa avuga ko yari atashye ku mugoroba wa tariki 26/03/2013 avuye mu kazi ahubakwa Hoteli Rutsiro, ageze hafi y’urugo rwa Bazimaziki asanga yacanye umuriro, imbwa yayibaze, arimo yotsa inyama ku mugaragaro. Abantu bose bari aho bagera kuri 50 ngo barabirebaga.
Uwo mugabo witwa Bazimaziki Agustini yari atashye avuye kunywa inzoga, ageze hafi y’urugo rwe asanga imbwa bayishe ahita ayitwara ngo ajye kuyirya kubera ko ari imwe mu zari zimaze iminsi igera kuri ine ziriye ihene y’umuhungu we yahakaga abana babiri.
Muragijimana wiboneye uwo mugabo arya imbwa yagize ati: “Nashakaga kureba we ubwe ayitamirira kugira ngo ntazagenda mbibwirwa n’abandi bantu ko babonye umuntu arya imbwa”.

Mu gihe yarimo ayotsa ngo yari afite umunyu n’urusenda noneho akavuga ko agiye kuyirya nk’uko na yo yamuririye ihene. Yabanje kotsa inyama zo ku maboko azikoramo burusheti ebyiri.
Inyama zimwe yaraziriye, izindi azijyana mu rugo arazibika nk’uko abari aho babivuga. Zimwe mu nyama zo munda, uruhu ndetse n’umutwe w’iyo mbwa byo ngo yabijugunye mu cyobo giherereye hafi y’aho yayibagiye cyahoze ari umusarani.
Umuhungu we witwa Niyitegeka Martin ari na we nyiri iyo hene yariwe n’imbwa avuga ko uwo munsi se yari yanyweye inzoga nyinshi zishobora kuba ari zo zabimukoresheje. Icyakora ngo nta cyo yigeze aba, gusa akaba atagikunda gusohoka mu nzu iwe kubera ko abaturage babaye nk’abamushyira mu kato.
Umunsi wakurikiye uwo yariyeho iyo mbwa ngo yagiye mu kabari k’urwagwa k’uwitwa Damascene ariko uwo ahereje icupa ngo basangire akaryanga kubera ko batekerezaga ko ashobora kuba yaje mu kabari amaze kurya kuri za nyama yajyanye iwe mu rugo.
Bazimaziki Agustini ni umugabo ufite abana bakuru dore ko harimo n’abubatse ingo zabo. Yafunzwe imyaka igera kuri 13 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afunguwe akomeza kugaragara nk’umuntu udashaka kubaho kuko abaturage bigeze kumumanura mu byuma bimanitseho insinga z’amashanyarazi ashaka kwiyahura.

Ngo bigeze no kumuvana ku Kivu inshuro ebyiri zose na bwo ashaka kwiyahura. Abaturanyi bavuga ko imwe mu mpamvu zituma ashaka kwiyahura ari amakimbirane akunze kugirana n’umugore we.
Bazimaziki ni we muntu wa mbere wagaragaye muri ako gace arya imbwa dore ko umukecuru baturanye witwa Nyirabagoyi Faraziya utibuka imyaka afite gusa yibuka ko yabyirutse harateye inzara yitwa “Gahoro” avuga ko ari bwo bwa mbere yari abibonye.
Izo mbwa ngo zakundaga kuzerera ari enye abaturage bakaba batazi aho zaturutse. Zariye iyo hene nyuma y’uko muri iyo minsi zari zariye ingurube ebyiri.
Hari n’undi muntu witwa Sindabyemera ndetse n’undi witwa Yozefu zirukankanye zishaka kubarya. Abaturage babashije kwicamo imbwa ebyiri izindi ebyiri zirabacika.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kurya Imbwa nagitangaza kirimo. Abanyecongo bo barazirya nakibazo nkuko abantu barya inyama y’inka kyangwa ihene.