Rulindo: yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana

Mu mpera z’umwaka ushize, Banyaga Joseph utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana wari wagaragayeho ikibazo cyo mu mutwe.

Banyaga wari usanzwe uzwiho kwitabira cyane ibikorwa bya kiriziya, yabaye nk’uhungabanye amaze kumenya ko umuhungu we Havugimana Vedaste ukora akazi k’ubwarimu mu ishuri ribanza rya Bweramvura yafashwe n’indwara yo mu mutwe.

Umuyobozi w’akagali ka Bubangu, yavuze ko aya makuru ari impamo kuko Banyaga Joseph yagiye kwibera mu ishyamba mu kazu yadoderagamo, avuga ko ategereje ko Imana imukiriza umuhungu.

Abaturanyi b’uyu muryango n’ubuyobozi bw’akagali bavuga ko uburwayi bwa Havugimana bushobora kuba bwaratewe n’uko mu muryango wabo hahoraga ubwumvikanye bucye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkuru ntabwo irangiye cg ntabwo yuzuye!! Ntimuvuze niba uyu mugabo yaraje gukira cg niba se yaaruhiye ubusa!!

Gakunzi yanditse ku itariki ya: 14-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka