Rulindo: Bamwe mu bagore baranenga imyitwarire ya bagenzi babo bagororobereza mu tubari

Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Rulindo baranenga imyitwarire ya bamwe muri bagenzi babo bagorobereza mu tubari, rimwe na rimwe bakarara mu gasozi kubera gukunda inzoga.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge baganira Kigali Today, bayibwiye ko hari abagore badatinya gusiga abana n’abagabo mu ngo ,bakajya kunywa ntibanaterwe ipfunwe no kurara hanze y’ingo zabo.

Bamwe mu bagore bo muri aka karere bibera mu tubari bakibagirwa inshingano z'ingo zabo.
Bamwe mu bagore bo muri aka karere bibera mu tubari bakibagirwa inshingano z’ingo zabo.

Uwamariya ni umwe mu bategarugori utuye mu murenge wa Shyorongi,aranenga imyitwarire ya bagenzi be,bagorobereza mu tubari.

Aragira ati “Hari abagore benshi nzi bajya mu kabari bagiye kuvumba inzoga. Hari n’abo nzi barara mu gasozi basinze bagataha bukeye. Ariko bene abo akenshi baba bibana. Abagorobereza mu kabari ni abagore batandukanye n’ abagabo cyangwa abakobwa babyariye iwabo. Abagore bafite abagabo babikora ni bake muri uyu murenge.”

Umwe mu bagabo wo mu murenge wa Murambi witwa Habiyambere, we yemeza ko mu murenge wabo hari abagore bafite abagabo bakijya mu kabari bagasinda.kandi ngo ugasanga banywa inzoga zikomeye nka za kanyanga kuko zihaboneka cyane

Yagize Ati “ iwacu mu murenge wa Murambi Hari abagore bafite abagabo basiga abana mu rugo bakaza kuvumba inzoga mu kabari, binywera za kanyanga n’izindi z’inkorano utamenya amazina ,ugasanga bibagiwe inshingano zabo , Hari n’abo njye nsingamo saa mbiri za nijoro da!”

Imwe mu myanzuro yafashwe n’inama y’umutekano y’akarere ka Rulindo yateranye tariki ya 30 /10/2014, ni uko abayobozi bafatanyije n’inzego z’umutekano barushaho guhashya ubusinzi n’ibiyobyabwenge ,bigenda bigaragara hirya no hino mu mirenge imwe n’imwe igize aka karere.

Umuyobozi w’aka karere, Kangwage Justus, yasabye abayobozi b’imirenge ko bashyira imbaraga mu guhashya ubusinzi bukabije buterwa ahanini n’inzoga zitemewe,zifatwa nk’ibiyobyabwenge muri aka karere,bafatanije n’abaturage bagifite umuco.

Kangwagye kandi yanasabye abanyamabanga nshingwabikorwa ko aho bishoboka bashyiraho abashinzwe discipline mu midugudu mu rwego rwo kurwanya ubusinzi mu karere kabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Irinoneho rije ari ikosora kuribabihemu mu biganiro ikaba n’igisubizo kubariye ibiharage ese no m’Urwanda yaba yahageze simbizi .

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka