Ruhango: Uwahoze ari umupadiri yasezeranye n’uwo bazarushingana
Uwahoze ari padiri Lambert Karinijabo yasezeranye ku mugaragaro n’uwo bazarushingana Aimée Ntakirutimana imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013.
Mu gihe cya saa munani z’amanywa ni bwo umuhango wo gusezeranya Lambert n’umukunzi we wari utangijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie.
Mbere yo gusezeranya aba biyemeje kurushinga, umuyobozi w’umurenge wa Byimana yabanje kubigisha anabasubiriramo zimwe mu ngingo z’amategeko mbonezamubano agenga urugo n’umuryango.
Ni nako yagendaga ababaza ibibazo nk’ikizamini cyo kumenya niba bagiye gusezerana bakundana kandi babyumvikanyeho.
Ku ngingo ijyanye n’ibyo kuvanga imitungo, Lambert na Aimee biyemeje guhitamo ingingo y’ivangamutungo risesuye.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu bagera ku 10 gusa baturutse mu miryango y’abageni ariko umuhango ugeze hagati haje kuza abandi bantu bake baje kureba ibirori.

Ntibyoroheye abanyamakuru n’abandi bantu baje muri uyu muhango bashakaga gufata amafoto kuko Karinijabo yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabasezeranyaga ko hatagira undi muntu ufata ifoto keretse uwo yizaniye gusa.
Lambert Karinijabo yafashe ikemezo cyo kurushinga nyuma y’uko yari umupadiri muri Diyoseze ya Butare akaba n’umuyobozi w’ishuri rya College Christ-Roi ry’i Nyanza.
Biteganyijwe ko gushyingirwa imbere y’Imana ari kuri iki cyumweru taliki 28/4/2013 mu itorero ry’Abangilikani i Remera mu mujyi wa Kigali.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntazatinda kubona ko yibeshye
abantu bagira intekerezo zidafite icyo zimaze nibenshi pee! ese gushinga urugo haricyo bitwa ? ese ko babikoze kumugaragaro haricyo bitwaye? ese aba padiri cy aba pasteur birirwa abambana bangana iki! imana ibihere umugisha
Uyu mupadiri ngirango na kiliziya gatolika yari ayirambiwe.Yayiviriyemo kimwe yiyemeza kujya gusezeranira mu bangilikani!!??
rwosewamupadri we ntawe utagushima aho kujya ukora bintu wihishe bikorekumugaragaro kandi turagusabiratwese muzagireurugo ruhire muzabyare muheke imigisha yurugo rwanyu ibasakaremo
Erega ndabona bamwe bibasiye abatahira b’Imana (abapadiri) ngo uyu abaye intwari...tjye tuvuga ibintu mu mazina yabyo.Ese iyo umntu yishe amasezerano yakoze ku bushake bwe ni uwo gushimwa cg ni uwo gusabirwa,,,erega ni ukuvuga ko ubu mushima ba bagabo cg abagore bananirwa kubana bagasaba gatanya.
Ndamwifuriza guhirwa no kutazicuza avga ngo ,,,IYO MBIMENYA...ABANTU BARAGUSHORA ARIKO ABAGUKURA NI MBARWA
Yanze kujya yirirwa yiruka inyuma y’ abagore b’ abandi n’ inkumi nka bamwe bagiye bafite ingo rwihishwa. ndakwemeye padiri kuba ibishyize ahagaragara.Imana izaguhe imigisha mu rugo rwanyu
felicitations kuri uru rugo rushyashya,muzabyare ibitsina byombi.
Afazari we agiye kumugaragaro , aruta babandi basambana bihishe , ariko we agiye kumugaragaro ashinge urugo nuwo bakundana.Erega Imana ntiyanga ababyara biciye munzira nziza, none se ba Pasteur ntibarongora kandi bakigisha ijambo ry’Imana? Sawa mwifurije kuzagira ubukwe bwiza , azabyare Hungu na Kobwa, Imana imwongerere imigisha yayo.
Naba nawe ibishyize kumugaragaro!! nizere ko n,abandi baboneraho!!
Jye rwose Padiri yari inshuti yanjye kandi ndamushima kandi aho kugira ngo abeshye Imana abikora mu ibanga cyangwa ngo acumure yabikora ku mugaragaro kuko Imihamagaro yose Imana umuntu ayikorera hose. Murakoze
Yamaze Yezu we ntiyashutswe