Rubavu: Umugore yabyaye umwana uteye nk’igisimba

Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.

Uyu mubyeyi avuga ko inkomoko yo kubyara iki kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yari atwite.

Uyu mugore wari umaze igihe akuramo inda, iyi nda yabyaye yiyambaje umuvuzi wa Gakondo. Avuga ko inda ifite amezi atanu yaje kugirana ikibazo na muganga amubwira ko atazabyara umwana.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo inda yamufataga tariki 24/5/2013, abandi bagore baje kumufasha cyane ko iyi nda itari yakagejeje igihe cyo kuvuka.

Ariko ngo bagerageje kumufasha arabyara babona abyaye ikiremwa kitameze nk’umuntu ubwoba burabataha bahita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Karambo ariko iki kiremwa cyapfuye.

Inkuru irambuye iracyategurwa

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 27 )

Ubwo ni ibyashatse kuba! naho à 40 nabwo barabyara ntakibazo!! kandi gushaka umwana ntabwo bigira imyaka bigarukiraho!!

yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ntabwo ari byiza kubyarira murugo icyongeyeho kdi unarengeje na 35ans

GAJU yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Uyu mugore niyihangane,niba urubyaro rwarabuze yiregize Imana areke kujya muri abo bavuzi ba gakondo rimwe na rimwe imitibatanga ishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu harimo no gutuma abyara ibidafututse.Ikindi,ku myaka 40 umuntu yakabaye yararekeye aho gushaka urubyaro.Bivugwa gutwitira hejuru y’imyaka 35 ari ikibazo

rukundo yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka