Perezida wa Philippines yasabye ko abatemera gukingirwa Coronavirus bafungwa

Perezida Rodrigo Duterte yakangishije abaturage gufungwa mu gihe baramuka banze gukingirwa Coronavirus. Philippines ni kimwe mu bihugu bya Aziya byibasiwe n’icyo cyorezo cyane, aho ubu gifite abantu basaga Miliyoni 1.3 bamaze kuyirwara ndetse n’abasaga 23.000 bamaze guhitanwa na yo.

Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi
Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi

Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo tariki 21 Kamena 2021, Perezida Duterte yagize ati “Urahitamo urukingo cyangwa se nkubone wafunzwe."

Ibyo Perezida Duterte yabivuze nyuma ya raporo zigaragaza ko ubwitabire bw’abaza kwikingiza Covid-19 kuri ‘sites’ zitandukanye mu murwa mukuru Manila bwari bukeya cyane.

Ayo magambo Perezida Duterte yavuze, avuguruzanya cyane n’ay’abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Philippines, kuko bavugaga ko iyo basaba abantu kuza kwikingiza Covid-19, ari ibintu bikorwa ku bushake bw’umuntu nta gahato.

Duterte ati "Ntimunyumve nabi, hari icyorezo muri iki gihugu. Ni uko gusa numva mfite uburakari bukabije kubera Abanya-Philippines batumvira Guverinoma."

Kugeza ku itariki 20 Kamena 2021, abayobozi ba Philippines bari bamaze gukingira abantu bagera kuri miliyoni 2.1, uwo mubare rero ukaba ngo ari umubare muto cyane ugereranyije n’intego ya Guverinoma yo gukingira abantu Miliyoni 70 bitarenze uyu mwaka, muri iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 110 .

Perezida Duterte wakomeje kunengwa kubera ko yashyizeho ingamba zikomeye ku buryo bw’umurengera mu rwego rwo gukumira coronavirus, yakomeje guhagarara ku cyemezo cye cyo kutemerera amashuri kongera gufungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka