Pasiteri yakubise abagore babiri barakomereka mu kubakuramo ‘amadayimoni’
Muri Kenya, muri Kawunti ya Bomet, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich w’imyaka 30, bakubiswe na Pasiteri wo mu rusengero basengeramo arabakomeretsa cyane, agamije kubakuramo imyuka mibi y’abadayimoni yavugaga ko bafite.

Mu gihe abo bagore bari bamaze kumva ko barembejwe n’izo nkoni za Pasiteri, ngo barasohotse bava mu rusengero rwa Betheli ruherereye ahitwa Kapkwen-Bomet, bariruka barahunga, ndetse bahita bajya gutabaza polisi, ihita iza gufata Pasiteri n’abandi bari bafatanyije muri icyo gikorwa cyo gukubita abo bagore kugeza ubwo bakomeretse.
Gusa, ngo Polisi yahageze isanga Pasiteri n’abandi bantu bafatanyije muri icyo gikorwa bamaze gutoroka barahunga, hanyuma ihita itangiza umukwabu wo kubashakisha aho baba baherereye.
Muganga wakiriye abo bagore, Dr Kelvin Kipchirchir Ufa yabwiye ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, ko ngo bakomerekejwe na Pasiteri afatanyije n’abandi bakorana mu rusengero.
Abo bagore bakimara gukubitwa bagatoroka muri urwo rusengero biruka, ngo bagejeje ikirego cyabo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kapkwen, nyuma bakomereza ku ivuriro rya Bomet. Umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw’ubuzima aho mu gace ka Bomet, Felix Langat, yemeje ko koko abo bagore bakubiswe cyane ndetse ko bari bafite ibikomere byinshi ku mibiri yabo.
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, abo bagore ngo bagaruwe kuri Polisi kugira ngo batange andi makuru ajyanye n’iperereza, Komanda wa Polisi muri Bomet, Edward Imbwaga, akaba yarahise atanga itegeko ko urwo rusenngero ruhita rufungwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo Pasiteri n’abo bafatanyije muri urwo rugomo, byo bigikomeje.
Komanda Imbwaga Edward yagize ati “Turimo turakora iperereza ku bijyanye n’ukuntu iryo torero ryanditswe rikanemererwa gukora mu gihe kirekire kingana gitya, mu gihe raporo nyinshi zigaragaza ko abayoboke baryo hafi ya bose ari abagore gusa”.
Uko gukubitwa kw’abo bagore ndetse bagakomeretswa na Pasiteri, avuga ko arimo abirukanamo imyuka mibi y’abadayimoni, ngo byarakaje bamwe mu baturage baturiye urwo rusengero, ndetse batangira guhiga ko bazahita barusenya niruramuka rwongeye kwemererwa gufungura imiryango ngo rukore.
Ohereza igitekerezo
|
Bajye babadiha si mwe muba mwabishyiriye? Ariko umuntu ashyira roho ye, umutima n’umubiri bye mu biganza by’umuntu ku giti cye gute? Ujye utinya umuntu uba atabuze aho asengera akinyabya ati jye nshinze isengero ryanjye ku giti cyanjye! Uyu yanakwica aba abona uri akagoryi kamwizaniye ntacyo atagukoresha.Ni ikirura kiba gihuma gicunga intama ziyomora ku mukumbi wa Nyagasani ubundi kigaconcomera. Murekere aho kuyobagurika no kuyobya abandi. Muriroha mu ruzi murwita ikiziba!iMPUMYI IYOBORA IZINDI????????
Impamvu Pastors bakora ibintu nk’iki,nuko abayoboke babo babafata nk’imana,bakumva ko Pastor avugana n’imana,noneho bakemera ibyo ababwiye byose,nawe akabakoresha icyo ashaka.Bakagera naho bamuha amafaranga,ababeshya ko ayo mafaranga ari ay’imana.Kubera iyo mpamvu kandi,Pastors baryamana n’abagore,bavuga ngo barabakuramo imyuka mibi.Imana idusaba gushishoza,mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Ikongeraho ko ku munsi wa nyuma,izarimbura amadini yose y’ikinyoma,hamwe n’abayoboke bayo.