Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yagaragaje uwkicisha bugufi kudasanzwe ubwo yapfukamaga agasoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Yabikoze ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga i Vatican, mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda gusubira mu ntambara, ahubwo bagakomeza inzira batangiye yo gushaka amahoro arambye y’icyo gihugu.
Inkuru yanditswe na Dailymail ivuga ko abari aho batangajwe no kubona Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, usanzwe ufite n’ikibazo cy’uburwayi mu kuguru, asaba abantu kumufasha gupfukama agasoma inkweto z’abo bayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo, agasoma n’iz’abandi batandukanye bari muri icyo cyumba.
Papa asanzwe akora umuhango wo koza ibirenge imfungwa ku wa kane mutagatifu. Icyakora bibaye inshuro ya mbere akora igikorwa nk’icyo cyo kwicisha bugufi imbere y’abanyepolitiki.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Mumbwire izina papa francis yiswe nababyeyibe
Mumbwire izina papa francis yiswe nababyeyibe
Ubundise ko arimana yonyine dukwiye gupfukamira ibyo yakoze nibiki
Mwibuke ko na yuda yagambanishirije,yes kumusoma,papa n’umuntu nk’abandi,aravuka agasaza ndetse,agapfa nyirubutagatifu n’Imana imwe rukumbi,ndetse ngo n’abamalayika bayo ngo so abera 100/100 bityo rero mwitondere kwemera ibyo mu bonye byose,Dore ko ngo ibyera byose,si amata!!!
papa nawe ni umuntu nkabandi kandi upfa.ibyo kuba nyirubutagatifu reka tubiharire IMANA YONYINE
Turashimira papa Francis keicisha bugufi yagaragaje imbere yamahanga nukuri nibyagaciro naho abavugako biriya ari umuvumo ntazi amavuta yasizwe ubundi n’inyirubutagatifu ubu niteka ryose.
Aba bagabo bo muli Sudan ntibishinge ibyo Paapa ababwira ngo abahaye umugisha.Igihe Paapa Yohana Paul II yazaga mu Rwanda muli 1990,ageze ku kibuga k’indege I Kanombe yasomye ubutaka ngo aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye ndetse ikurikirwa na genocide yatwaye abantu barenga 1 million.Nubwo bamwe bita Paapa Nyirubutungane,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Na biliya Paapa agenda agira abantu “abatagatifu”,akwiye kubireka kubera ko muli Umubwiriza 7:20 havuga ko nta muntu numwe udakora icyaha (na Paapa arimo).Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kugira umuntu umutagatifu.Niko bible ivuga.Ibindi ni ukurengera (usurpation) kandi bibabaza Imana cyane.
Aba bagabo bo muli Sudan ntibishinge ibyo Paapa ababwira ngo abahaye umugisha.Igihe Paapa Yohana Paul II yazaga mu Rwanda muli 1990,ageze ku kibuga k’indege I Kanombe yasomye ubutaka ngo aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye ndetse ikurikirwa na genocide yatwaye abantu barenga 1 million.
Nubwo bamwe bita Paapa Nyirubutungane,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Na biliya Paapa agenda agira abantu “abatagatifu”,akwiye kubireka kubera ko muli Umubwiriza 7:20 havuga ko nta muntu numwe udakora icyaha (na Paapa arimo).
Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kugira umuntu umutagatifu.Niko bible ivuga.Ibindi ni ukurengera (usurpation) kandi bibabaza Imana cyane.