Nyanza: Umusore arashinjwa gusambanya inka
Sindayigaya Charles w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kirwa mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma arashinjwa kuba yarasanze inka aho yari iziritse mu ishyamba akayisambanya ku manywa y’ihangu.
Ntacyonayigize Emmanuel umushumba w’iyo nka yo mu rugo rwo kwa Nsengiyumva Zaburoni avuga ko we ubwe yiboneye Sindayigaya arongora iyo inka ndetse akayimutesha nk’uko yabitangaje tariki 15/04/2013.
Ibyo avuga ko ari ishyano yiboneye n’amaso ye abisobanura muri ubu buryo: “Inka nasize nyiziritse mu ishyamba n’uko nka saa munani z’amanywa ngiye kuyireba ngo nyimure nsanga irimo kurongorwa n’umuntu w’umusore”.

Ngo iyo nka yari yayihambiriye ku giti iziritse amaguru n’amaboko undi nawe yayiturutse inyuma arimo kuyirongora; nk’uko umushumba w’iyo nka akomeza abivuga.
Ngo akimara kubona ibyo yihutiye kujya kubibwira nyirabuja maze nawe abimenyesha umugabo we wahise aza kwihanagiriza nyiri ugukekwaho gukora ayo mabi.
Mukandashorwa Donatilla nyiri iyo nka atangaza ko birinze kwihutira kujya gutanga ikirego kugira ngo babanze babone ingaruka zishobora kuzayibaho mu minsi iri imbere.
Iyo nka bivugwa ko yarongowe ifite amezi atatu ihatse ariko nta kintu kidasanzwe igaragaza nk’uko umushumba wayo ndetse na ba nyirayo bakomeza babitangaza mu gihe ibyo hashize ibyumweru bibiri biyibayeho.

Mu gace ibyo babyereyemo inkuru y’uko musore witwa Sindayigaya Charles yafashe inka akayirongora ku mwanywa y’ihangu imaze kuba kimomo ariko we ibyo arabihakana akavuga ko ari abantu biyemeje kumwambika urubwa.
Avugana na Kigali Today yagize ati: “Nibatandega njye nzabarega kuko hirya no hino bakomeje gusembya kandi mu by’ukuri ntabwo nigeze ndongora inka yabo”.
Abahanga mu myitwarire y’abantu bemeza ko hari abantu barongora amatungo ariko ngo si ibintu bisanzwe mu muryango w’abantu kuko abenshi babikora badatana n’uburwayi bwo mu mutwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese bigaragaye ko abeshyerwa uwamusize urwo rubwa yahanishwa iki? Ubundi se gihamya afite ni iyihe? Kuki iyo nka batahise bayijyana kwa muganga ngo barebe ko basanga yayisizeho intanga ngabo? Ingaruka se inka izagira ni izihe? None izarwara sida! Hanze aha basebanya kwinshi