Nyamasheke: Amafaranga ibihumbi 15 yatumye ubukwe budataha

Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 Sibomana Donath na Mukamuganga Monique bari biteguye gushyingiranwa imbere y’imana nyuma yo gusaba no gukwa ariko ntibyakunda kuko Pasiteri yanze kubasezeranya nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 15 nk’amande yo kutubahiriza isaha.

Ku munsi wakabaye uw'ibyishimo, akababaro kari kose ku bageni
Ku munsi wakabaye uw’ibyishimo, akababaro kari kose ku bageni

Gusezerana imbere y’Imana byari biteganyijwe ku I saa munani ariko ntibabasha kubahiriza amasaha kubera ko imvura yaguye ndetse bakabura imodoka bakahagenda n’amaguru, kugeza ubwo Pasiteri Pasiteri Ntakirutimana Samuel abasabye gutega moto kugirango bubahirize amasaha.

Ubwo bageraga ku rusengero, umujyanama w’urusengero yababwiye ko bagomba kwishyura amane y’ibihumbi 15 by’ubukererwe bitaba ibyo ubukwe ntibube.

Abageni n’ababaherekeje bagerageje ibishoboka byose, harimo gusaba imbabazi Pasiteri, kwishakamo ayo mafaranga ariko byose biranga, pasiteri afata icyemezo cyo gukinga urusengero abageni baritahira n’abari batashye ubukwe basubira iyo bari baturutse bumiwe.

Kugeza ubu aba bageni bavuga ko bahuye n’ibibazo bitoroshye byo guhomba kubera ko ibyo bari bateguriye abashyitsi mu bukwe bitabagezeho, kuko abantu bahise bataha ubukwe butarangiye, ibi byose bakavuga ko Pasiteri Ntakirutimana ariwe wabiteye.

Abageni mu rugo rwa bo n'akababaro kenshi ko kuvutswa ibirori bari bamaze igihe bategura
Abageni mu rugo rwa bo n’akababaro kenshi ko kuvutswa ibirori bari bamaze igihe bategura

Sibomana Donath ariwe mukwe agira ati ” Twagendaga tuvugana amakuru y’ikibazo twahuye nacyo cyo kubura Imodoka n’imvura yaguye tugeze shangazi tuvuye gusaba ati mufate moto, mpageze umujyanama ati pasiteri yavuze ko nudatanga ibihumbi 15 utaribushyingirwe mbaza Pasiteri nti ‘uramfasha iki?’ arambwira ati ibyo bakubwiye niba utabikoze singushingira birangira akinze urusengero turataha.”

Mukamuganga Monique wari witeguye gushyingirwa, yagize ati ”Byarambabaje cyane usibye ko kwihangana ari byiza... icyanteye agahinda gakabije ni uko hari abari biyemeje kuzatwishyurira ayo mafaranga ariko Pasiteri agakinga urusengero akigendera.”

Bamwe mu baturage bari batashye ubukwe bavuga ko baguye mu kantu babonye Pasiteri yanze gushingira abayoboke be, bakavuga ko yari kwihangana nk’umukozi w’Imana akabasezeranya kuko impamvu zatumye bakererwa zumvikanaga.

Mukasibo Seraphine wari watashye ubu bukwe bwapfuye yagize ati ”umuntu ntiyagukorera ubugome bungana gutya ngo ubyibagirwe ... Ese hari ikitihanganirwa kibaho? naravuze nti ese kuba ari Pasiteri yararambitsweho ibiganza ntiyagombaga kwihangana? Abantu bose imitima yabo yarashegeshwe kubera iki kintu Pasiteri yadukoreye.”

Twagerageje kuvugisha Pasiteri Ntakirutimana Samuel wo mu itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Mwito ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa, ariko umubwiriza waryo muri Conference ya Kinyaga Pasiteri Habiyambere Celestin avuga ko yagerageje gukosora amakosa mugenzi we yakoze akabwira undi mu pasiteri ngo ajye kubashyingirira mu rugo rwabo kuko bwari bwamaze kwira ariko abageni bakabyanga.

Ati ”Ntabwo dushingira abantu kubera amafaranga.. ntabwo iyo mihango igurwa pasiteri naramuvugishije mubwira ko yari koroshya ibintu. Njye nk’umuyobozi nagerageje kwirengagiza amakosa yakozwe ku mpande zombie, nohereza undi muntu ngo abashingire mbisabye umukwe arabyanga ngo bwamaze kwira.”

Aba bageni bahise bitahira mu rugo rw’umusore bakabana nk’umugore n’umugabo, bavuga ko ubu bafite ihurizo rikomeye, kuko bibaza niba bazafatwa nk’abashyingiwe cyangwa se bazafatirwa ibihano nk’abishyingiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mbega ubugome! ! Ubundi se ko ahandi bayaka mbere wa hagere ra igihe bakayagusubiza kuki we atayabatse mbere! Ni danger ibiba kuri yi isi pe!

dada yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

ni savier: igitekerezo change ni uko muba pasteur yaranze gushyingira murumunawe WO kwase wabo bivuzeko harimo amakimbirane yo mumiryango kandi adakwiye kuyazana murusengero no mu itorero RYA EMLR Niyo mpamvu pasteur yishyure ibyo abakwe bahombye byagombaga kwakiriza abakwe kandi itorero rimuhe ibihano birimo kwamburwa inshingano y’ubushumba kko yararisebeje cyane nawe atiretse.

Niwemungeri yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Mwiriwe! Mubyukuri birababaje . Njye nkumukristo kandi wumunyarwanda ufite ubupfura ,Pasteur namusaba kandi abisabwe nitegeko ryitorero ndetse ni gihugu ko yakishyura ibintu byose byari byateganijwe gukoreshwa muri ubu bukwe kuko ntiyagaragaje ubunyarwanda pe ,nkumuntu wize akarenzaho theology ntiyagakoze ibyo .ndetse nitorero njye nkumukristo nasaba itorero ko ryamufatira ibyemezo nko guhagarikwa kunshingano zubushumba kuko ibyo yakoze ntibibaho pe !kandi ajye azirikanako nawe ari umubyeyi yabyaye abahungu nabakobwa.aha ntawamenya .Bageni nimwihangane namwe muzabyara Pasteur ntagapfe kwitura Abe lmana Niyo ihora mumwihorere.

Niwemungeri yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Mwiriwe,ijambo ry’Imana Habakuki mu bice byaho bibiri rigira riti:naho imitini itatoha inzabibu ntizere imbuto,bagahingira ubusa imyelayo n’amashyo agashira mu biraro,nta kabuza ko nishimana uwiteka...
Nihanganishije abagize ibi bibazo.kdi bakomeze kwizera Imana.Pasteur nawe siwe ,Imana imubabarire.

Patrick ndimubakunzi yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Gushyingirwa, nuwo mugome, nubundi ntacyo byari bimaze mu Rwanda hali abantu basenga, kandi bataba muli ayo madini abo bavandimwe bihangane batuze, bazashake, irindi torero, iryo balireke,uwo wiyita, Pasteur we ntazatinda kubona ibihembo by ibyo yakoze niba iri joro yasinziriye asezere simuzima

gakuba yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ingegera gusa ngo ni Pasitori... gusa Gakondo disi nyikundira Ko yizihirwa no gushyingira nta by’amende n’imitwe y’amadini y’Ubu!
Muhirwe Benimana kandi mugaruke muri Gakondo nyarwanda, mubeho ubuzima bushingiye ku muco

Nyabingi yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ingegera gusa ngo ni Pasitori... gusa Gakondo disi nyikundira Ko yizihirwa no gushyingira nta by’amende n’imitwe y’amadini y’Ubu!
Muhirwe Benimana kandi mugaruke muri Gakondo nyarwanda, mubeho ubuzima bushingiye ku muco

Nyabingi yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka