Nyagatare: Umuturage yagaragaye yizengurukijeho inzoka

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.

Abaturage bamubonye babwiye Kigali Today ko batunguwe n’umuntu wizengurutsaho inzoka ndetse bakavuga ko bakeka ko ashobora kuba ari umupfumu n’ubwo bari basanzwe bamuzi ari umushumba (uragira inka).

Umwe ati "Jye nsanzwe muzi ahitwa Rugaga muri Bwera aragira inka ariko nanjye natunguwe no kubona afite uruziramire agenda avuga ngo ni nde mugabo warukoraho, ni nde mugabo warwica?"

Yakomeje agira ati "Niba bamuroze, niba yarabaye umupfumu byose sinamenya muzi ari umushumba gusa."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Kigali Today ko urwo ruziramire rwiciwe mu rwuri rw’umworozi saa moya z’ijoro ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, abashumba baruca umutwe n’umurizo, nyuma umwe muri bo arusabwa n’uwo waruzengurukanaga ararumuha aruzana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu rukerera.

Aruhagejeje ngo yasabwe kujya kuruhamba ariko birangira akomeje kuruzengurukana mu baturage, ku bufatanye n’ubuyobozi ngo afatwa na Polisi ajyanwa kwa muganga.

Ni byo SP Twizeyimana yakomeje asobanura ati "Yavuye kuri Polisi asabwe kuruhamba arabibemerera ariko akomeza kuruzengurukana mu baturage, ku bufatanye n’ubuyobozi, Polisi yamufashe, uruziramire ruratwikwa hanyuma we ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Matimba kuko yagaragaraga ko asa n’ufite ikibazo cyo mu mutwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umudugudu wakagera womukagari kakarushuga umurenge wa rwimiyaga akarere ka nyagatare abaturage dufite ikibazo batubwiye ko tugomba kwimuka nonehashize imyaka5 abasore babuze ukobubaka kandi bafite ibibanza muturenganure mutuvugire abakobwa barigutwara inda zitateganyijwe kubera ko abasore babuze uko bubaka amazu agiye kugwakubaturage mudufashe

Donat yanditse ku itariki ya: 25-06-2022  →  Musubize

Murakoze kutugezaho amakru meza mutugezaho iyonzoka yayivanyehe

Maniriho yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Murakoze kutugezaho amakru meza mutugezaho iyonzoka yayivanyehe

Maniriho yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka