Ntibisanzwe: Urupfu rwabo, amazina yabo, uburyo bagiye ku butegetsi,…bafite byinshi bisa mu mateka yabo

Hari ibintu byinshi abantu bashobora guhuriraho gusa biragoye, kuko ubwabyo kubibona ntabwo biba byoroshye. Bisaba kubigenzura rimwe na rimwe kugira ngo bibashe kugaragarira buri wese kandi bisobanutse neza.

Ubundi Abraham Lincoln yavutse tariki ya 12 Gashyantare 1809, avuka kuri se witwa Thomas Lincoln na nyina Nancy Hanks Lincoln, avukira mu Mujyi wa Hodgenville, Kentucky, ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abraham Lincoln yabaye perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 16 kuva tariki ya 4 Werurwe 1861 kugeza tariki ya 14 Mata 1865 ari nabwo yishwe arashwe, akaba yarapfuye afite abana 4 n’umugore.

Abraham Lincoln ni ufite ubwanwa bwinshi, John F Kennedy ni uwambaye karuvati
Abraham Lincoln ni ufite ubwanwa bwinshi, John F Kennedy ni uwambaye karuvati

John F Kennedy yavutse tariki ya 29 Gicurasi 1917 avukira ahitwa Brookline, Massachusetts, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuka kuri se witwa Joseph P Kennedy Sr na nyina witwa Rose Fitzgerald.

John F Kennedy yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 35 kuva tariki ya 20 Mutarama 1961 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 1963 ari nabwo yapfuye arashwe, akaba yari afite abana 3 n’umugore.

Hari ibintu bifatwa nk’ibidasanzwe aba baperezida bombi John F Kennedy na Abraham Lincoln bahuriraho.

• Umwe yagiye ku butegetsi nyuma y’imyaka 100 undi abuvuyeho

Umwe yatorewe kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1861 nyuma y’imyaka 100 undi na we aba atorewe kuyobora igihugu mu 1961.

• Bose mu miryango yabo ni abana ba kabiri

Bavutse igihe gitandukanye mu myaka itandukanye gusa mu miryango bavukamo buri wese ni umwana wa kabiri mu muryango avukamo.

Abraham Lincoln
Abraham Lincoln

• “Lincoln” na “Kennedy” bose buri umwe umwe izina rye rigizwe n’inyuguti 7

Iyo ugerageje kubara inyuguti zigize izina “Lincoln” n’inyuguti zigize izina “Kennedy” usanga zigera ku nyuguti zirindwi.

• Bose bishwe n’abicanyi bakomoka mu Majyepfo ya Amerika

Umwicanyi wishe Abraham Lincoln witwa John Wilkes Booth akomoka muri Bel Air muri Maryland naho uwishe John F Kennedy ariwe Lee Harvey Oswald akaba akomoka muri New Orleans muri Leta ya Louisiana.

• Bose bishwe ari ku munsi wa gatanu w’icyumweru

Nubwo umwe yapfuye tariki ya 14 Mata 1865, undi agapfa tariki ya 22 Ugushyingo 1963 iyo ubashije gukurikirana aya matariki neza usanga yose agwa ku munsi wo ku wa gatanu bisobanuye ko Abraham Lincoln na John F Kennedy bapfuye ari ku munsi wa 5 w’icyumweru.

• Amazina y’abishe buri wese agizwe n’inyuguti 15

Abagizi ba nabi bishe abo baperezida baramenyekanye. Bose bafite amazina atatu, kandi amazina yabo bose akaba agizwe n’inyuguti 15 kuri buri umwe.
Umwicanyi warashe Abraham Lincoln yitwa John Wilkes Booth naho uwarashe John F Kennedy akaba yitwa Lee Harvey Oswald. Iyo ubaze inyuguti zigize amazina ya buri umwe muri bo usanga zose hamwe ari 15.

• Abo bicanyi Booth na Oswald bishwe bataragezwa imbere y’urukiko

Mu minota igera kuri 45 nyuma yo kwica John F Kennedy, Lee Harvey Oswald yaje kwicwa arimo kugerageza guhunga ava mu nzu y’ububiko bw’ibikoresho agana mu nzu y’imyidagaduro. Umupolisi w’umwofisiye wo muri Dallas witwa J.D Tippit ni we wamurashe.

John F. Kennedy
John F. Kennedy

Ni mu gihe John Wilkes Booth wishe Abraham Lincoln we yaje kuraswa ubwo yageragezaga kwiruka ava mu nzu y’imyidagaduro agana mu nzu y’ububiko bw’ibikoresho.

• Bose bari babujijwe n’abanyamabanga babo kugira aho bajya mu nzu z’imyidagaduro

Umunyamabanga wa Abraham Lincoln yari yamubwiye ko atagomba kujya muri Dallas ariko ajyayo, akaba na ho yaje kurasirwa. John F Kennedy na we yabwiwe n’umunyamabanga we ko atagomba kujya mu nzu y’imyidagaduro berekeniramo filime n’amakinamico (theater), nyuma na we yaje kuharasirwa.

• Abo basimbuye ku butegetsi bose bahuriye ku izina rya Johnson
bakaba baranavutse mu mwaka uherwa na 08

Uwasimbuye Abraham Lincoln yitwa Andrew Johnson wavutse tariki ya 29 Ukuboza 1808 naho uwasimbuye John F Kennedy we akaba yitwa Lyndo B.Johnson akaba we yaravutse tariki ya 27 Kanama 1908. Ikindi ni uko aba bagabo babasimbuye bose na bo bakomoka mu majyepfo ya Amerika.

• Abanyamabanga babo, buri umwe afite izina ry’undi

Umunyamabanga wa John F Kennedy yitwaga Evelyn Maurine Norton Lincoln naho umunyamabanga wa Abraham Lincoln akaba yaritwaga Kennedy gusa si ibyo gusa kuko hari n’abandi babiri yagize bitwa ba John (John M. Hay na John G. Nicolay).

• John F Kennedy yarasiwe mu modoka yitwa Lincoln

John F Kennedy yarashwe ari mu modoka yo mu bwoko bwa Lincoln Continental yakozwe n’uruganda rwa Ford.

Si ibi gusa aba baperezida bivugwa ko bahuriyeho hari n’ibindi byinshi, nko kuba bombi bariciwe mu maso y’abagore babo, bakaba kandi bombi ababarashe barabaturutse inyuma, bombi kandi bakaba bararashwe mu mutwe,n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

LINCOLN NTABWO YARASIWE MU MODOKA.YARI MURI CINEMA (AHO BAREBERA FILM). KANDI IGIHE APFUYE IMODOKA ZARI ZITARAKORWA.

John yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka