Ntasanzwe: Atunze injangwe 400 mu nzu akamenya n’amazina yazo

Umugore wo muri Kenya witwa Monica Wambugha Rachael Kibue, akunda injangwe cyane ku buryo ubu ngo atunze izigera kuri 400 iwe mu rugo, harimo n’izo atoragura abandi bazitaye mu bikarito, cyangwa se izabaga zajugunywe zizerera mu mihanda.

Izo njangwe yoroye ngo azitaho ku buryo bwihariye, nk’uko azikorera na bimwe mu bikorwa bikorerwa abantu, harimo no kuba iz’ingore zigiye kubwagura azijyana kwa muganga akaba ari ho zibwagurira.

Izo njangwe za Kibue, n’ubwo ari nyinshi gutyo, ariko ngo yazise amazina ku buryo buri njyangwe izi izina ryayo, kandi na Kibue ngo ntashobora kuzibeshyaho ngo azitiranye, buri yose aba ayizi.

Kibue avuga ko buri kwezi, akoresha Amashilingi ya Kenya ari hagati 250.000-280.000 (asaga 2000 by’Amadolari y’Amerika) mu kugaburira izo njangwe ze no kuzikorera ibindi bijyanye no kuzitaho.

Uwo mugore ukunda injangwe ku buryo butangaje yemeye kubana nazo mu nzu ye y’ibyumba bine, mu gihe ubundi zashoboraga kuba zarabuze aho ziba zikajya zihora zizerera mu mihanda.

Aganira n’ikinyamakuru ‘KBC’ cy’aho muri Kenya, Kibue yagize ati "Hari injangwe nyinshi turokora zajugunywe zifunzwe mu bikarito zitari kumwe na nyina, zikabura uzitaho ngo azirere”.

Yemeza ko mu bibazo bimugora harimo kugaburira izo njangwe ze, n’ubwo abona imfashanyo z’ibiryo byazo ariko ngo ntibiba bihagije, bitewe n’ibyo zirya harimo n’inyama ziseye zigera ku biro 70 buri cyumweru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka