Nigeriya: Hatahuwe resitora igurisha imyama z’abantu

Mu cyumweru gishize, resitora imwe yo mu gihugu cya Nigeriya mu Ntara ya Anambra yafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gutahura ko amafunguro baha abakiriya babagana aba ari ho imyama z’abantu.

Polisi yafashe ibice by’umubiri birimo imitwe ibiri yari yuzuyeho amaraso izingazinze mu bitambaro, ihita ita muri yombi abantu 11 barimo nyiri resitora, abagore batandatu n’abagabo bane.

Abashinzwe umutekano bafashe kandi imbunda AK-47, amasasu na terefone zitandukanye bakoreshaga muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umwe mu baturage yatangarije ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Osun Defender ko bitamutangaje kuba polisi yarahatuye ibyo. Ati: “Igihe cyose nazaga ku isoko kuko hoteli iri hafi y’isoko nabonaga urujya n’uruza rw’abantu; abantu basa nabi binjira muri Hoteli.
Sibyantunguye kubona polisi ivumbura ibi nk’ibyo muri iyo hoteli.”

Umupasitori wariye muri iyo resitora yunzemo agira ati: “ Nagiye muri iyo resitora mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo gufungura bambwiye ko intongo y’inyama ari amadolari 2.5 [hafi amafaranga 2000 by’amanyarwanda]. Naratangaye. Ntabwo nari mbizi zari imyama z’abantu nariye ku giciro gihenze cyane.”

Kuba havuzwe ibijyanye no kurya abantu muri Nigeriya ngo si bwo bwa mbere bibayeho ariko ngo ni inshuro ya mbere bivuzwe mu buriro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega isi n’abantu!!!

lol yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ok ninza iyo nzitwarira impamba namwe ariko muzabijyenza.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka