Nigeria: Umusore yatangije igikorwa cyo gutinyura abantu gushyingurwa ari bazima
Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Young C yatangiye igikorwa cyo gutinyura abantu kugerageza gukora bimwe mu bintu batinya mu cyo yise "Daring Challenge" harimo no gushyingurwa umuntu ari muzima nyuma y’uko amaze mu mva amasaha 23.
Uyu musore wigerejeho kuri iki gikorwa cya "Daring Challenge" cyangwa se ugenekereje bisa nko gutinyuka ibintu abantu benshi batinya maze agashyingurwa ari muzima amasaha 23, yatangarije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ko nyuma yo kuva mu mva ameze neza kandi ko ari muzima nubwo muri ayo masaha yagize ikibazo cyo gushirirwa n’amazi.
Yagize ati: “Basore, ndacyari muzima, ndacyari wawundi, meze neza. Benshi mushobora gutekereza ko hari ikintu cyaba cyarabaye, ariko ntacyo kuko meze neza."
Yakomeje agira ati: “Ikibazo nagize n’uko nabuze amazi, byabaye ngombwa ko kunywa inkari zanjye. Gusa meze neza."
Ikinyamakuru The Vanguard cyandikirwa muri Nigeria, cyatangaje ko Young C yatangiye iyi "Daring Challenge" ku wa gatatu, agamije kwerekana ko hari ibintu abantu bakwiye gutinyuka birimo no gushyingurwa uri muzima amasaha 24.
Yavuze ko mu rwego rwo kumara abantu amakenga batekereza ko byaba ari ubutekamutwe ashaka gukora, ubwo azaba ari mu mva azaganiriza abakunzi be imbona nkubone mu ijoro ubwo azaba ari muri iyo mva azaba ashyinguwemo.
Muri iryo joro niko yabigenje ubwo yifataga amashusho agaragaza ko na telefone ye igikora neza ndetse avuga ko igikorwa yiyemeje gukora agomba kugisoza uko byagenda kose.
Iki gikorwa kigamije gutinyuka bimwe mu bintu abantu batinya cyaherukaga gukorwa n’umunyamerika witwa Mr Beast uzwi cyane ku rubuga rwa YouTube, wishyinguye ari muzima mugihe kingana n’amasaha 50 mu myaka ibiri ishize ubwo yaragamije gukangurira abantu kwita ku mashyamba.
Mr Beast aherutse kandi kugerageza gukuraho ako gahigo ubwo yatangazaga ko ashaka kumara iminsi 7 ikurikiranye ashyinguwe ari muzima. Uyu mugabo iki gikorwa yaragisoje n’ubwo yavuye mu mva afite ibibazo byo gutakaza ibiro ndetse n’ibibazo byo mu mutwe.
Mr Beast yihanangirije abamukurikira kuri Youtube kwirinda kugerageza ibyo yari amaze gukora avuga ko bishobora guteza akaga.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni views baba bishakira
yamaze amasaha 23 umwuka utaramushirana? ese abamushinguye nibande? mbese ubuyobozi bwa buvuzeho iki? ntabwo byafashwe nko kwiyahura.
Ntabwo mbyumva.Ubu se arimo gushishikariza abantu kwiyahura.Wasanga ari babandi bateka imitwe (cyane cyane abanyamadini),babeshya abantu ko bapfuye bakazuka,cyangwa ko bageze mu ijuru bakagaruka.Upfuye ntiyongera gutekereza nkuko Umubwiriza 9:5 havuga.Roho idapfa kandi itekereza,ni ikinyoma Satani yakwije mu madini hafi ya yose uretse abayehova.