Nigeria: Umujyi witiriwe ‘Umurwa w’impanga’ kuko nta muryango uwutuye utarabyara impanga

Muri Nigeria Umujyi wa Igbo-Ora wamaze guhabwa izina ry’Umurwa w’impanga, kubera ko nta muryango n’umwe uwutuyemo utarabyara impanga nk’uko byemezwa n’Umwami w’ubwoko bw’Abayoruba bawutuye, kuko nawe ubwe yavukanye n’impanga.

Umujyi wo muri Nigeria uvukamo impanga nyinshi bidasanzwe
Umujyi wo muri Nigeria uvukamo impanga nyinshi bidasanzwe

Ku basura uwo Mujyi wa Igbo-Ora uherereye mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Nigeria, ngo bakunze gutangazwa no kubona abantu benshi basohoka mu ngo zabo bambaye imyenda isa, ibyo bikaba ari bimwe mu bikunze kuranga impanga, ariko kwibaza ku bwinshi bw’impanga ziba muri uwo Mujyi, kuri bamwe byarangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hari hateguwe ibirori ngarukamwaka bihuza abantu bavutse ari impanga.

Ibyo birori byahuruje abantu amagana, bahura mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwishimira kuba muri uwo Mujyi batuyemo bamaze no kwita ‘Umurwa w’impanga’, kuko zihavuka ari nyinshi ku buryo budasanzwe.

Muri ibyo birori haba harimo gahunda yo kwerekana impano zitandukanye abantu bafite, gucuranga indirimbo zitandukanye ndetse ibyo birori byitabiriwe n’umwami w’ubwoko bw’Abayoruba.

Umwami Oba Kehinde Gbadewole Olugbenle nawe wavutse ari impanga, yagize ati, "Nta muryango n’umwe usigaye hano i Igbo-Ora udafite impanga”.

Mu muco w’ubwo bwoko bw’Abayoruba, ngo havukamo impanga cyane ku buryo bamaze no gushyiraho amazina aganewe abo bana bavuka ari impanga hatitawe ku bitsina byabo, muri ayo mazina, harimo ‘Taiwo’ bisabonura uwasogongeye isi na ‘Kehinde’ risobanura uwaje nyuma.

Muri Nigeria hari agace kiswe umurwa mukuru w'impanga kubera ukuntu babyara impanga ku kigero cyo hejuru
Muri Nigeria hari agace kiswe umurwa mukuru w’impanga kubera ukuntu babyara impanga ku kigero cyo hejuru

Muri rusange, impuzandengo y’impanga zivuka ku rwego mpuzamahanga ni 12 ku 1000, ariko muri Igbo-Ora, iyo mpuzandengo igera kuri 50 ku 1.000, nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi bwakozwe muri ako gace ndetse n’ibyandikwa mu bitabo byo kwa muganga aho ababyeyi babyarira.

Ibivugwa byaba bitera ubwo bwinshi bw’impanga zivuka muri uwo Mujyi, biratandukanye, abaturage bamwe babyitirira ibiryo barya birimo ibyitwa gombo/okra, isupu y’ibyitwa ilasa, ibikoro ndetse no kuba bakoresha cyane ifu y’imyumbati mu mafunguro yabo.

Gusa, inzobere mu bijyanye n’imyororokere n’uburumbuke bw’abantu, bo ngo bavuga ko ntaho ibyo abantu barya bihurira no kuba babyara impanga cyane.

Impamvu iyo ari yo yose yaba ituma uwo Mujyi uvukamo impanga nyinshi kurusha ahandi, icyo abenshi mu bahatuye bahurizaho ni uko kubyara impanga ari umugisha udasanzwe ndetse ko ari impano y’Imana.

Suliat Mobolaji w’imyaka 30, uherutse kubyara impanga z’abahungu muri uwo Mujyi, yavuze ko byamushimishije kandi ko nubu agihabwa impano zo kumwereka ko bamwishimiye.

Yagize ati, "Byahinduye ubuzima aho tugiye hose, abantu baha abahungu banjye amafaranga. Ntabwo wabyara impanga ngo ube utagira amahirwe mu buzima, ni impano y’Imana”.

Buri mwaka bategura ibirori bihuza abantu bavuka ari impanga muri uwo Mujyi
Buri mwaka bategura ibirori bihuza abantu bavuka ari impanga muri uwo Mujyi

Abategura ibyo birori ngarukamwaka bihuza abantu bavutse ari impanga, kandi nabo ubwabo bakaba bavuka ari impanga, Taiwo Oguntoye na Kehinde b’imyaka 39 y’amavuko, batangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko bashaka guca agahigo ko ku rwego rw’Isi, ko guhuza umubare munini w’abantu bavuka ari impanga.

Ikindi,ubu ngo barategura ubukwe mu mwaka utaha wa 2025 bw’abantu bavuka ari impanga bazashakana n’abandi bavuka ari impanga.

Batangaje ko, "Impanga zitera ishaba, zikongera ubwamamare (la célébrité) ndetse n’ubukire, turashaka kwizihiza uyu mugisha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igishoboka cyane kuba gitera abantu bubwoko bumwe batuye hamwe kubyara impanga n’amasano y’amaraso baba bafitanye muri family channel yabo

NDAYAMBAJE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka