Nigeria: Umugore w’imyaka 68 yabyaye impanga

Ibitaro bya Kaminuza bya Lagos muri Nigeria byatangaje ko byabyaje umubyeyi w’imyaka 68 y’amavuko, ubu akaba afite abana b’impanga.

Bishimiye kubona urubyaro bari bamaze igihe bashakisha (Ifoto: Internet)
Bishimiye kubona urubyaro bari bamaze igihe bashakisha (Ifoto: Internet)

Noah Adenuga w’imyaka 70 ni umugabo w’uwo mugore. Yatangarije BBC ko bari bamaze imyaka 43 bagerageza gushaka umwana, aho bari bamaze kugerageza inshuro eshatu, uburyo bwo gutereka igi ryakorewe muri Laboratwari muri nyababyeyi (fécondation In Vitro), ariko bikanga.

Noah Adenuga avuga ko bashakaga umwana cyane, ku buryo bari baragiye no kugeragereza mu bitaro bikomeye mu Bwongereza, ariko bikanga Bakagaruka muri Nigeria, aho Imana yabakoreye igitangaza. Avuga kandi ko ngo yagiye yandikirwa ubutumwa n’abaganga b’inzobere mu myororokere, aho bamubwiraga ko ku myaka yabo, ibyo arimo bisa no kurushywa n’ubusa.

Dr Adeyemi Okunowo, ari na we wakurikiranaga uwo mubyeyi, yavuze ko kuba izo mpanga zavutse ari “Igitangaza”, ariko avuga ko abo babyeyi bafashe icyemezo gikomeye, cyo gutwita no kubyara, aho inda nk’izi zishobora guhitana umubyeyi mu gihe afite imyaka myinshi.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Lagos, buvuga ko na bwo bwafashe icyemezo gikomeye, cyo kwemera gutereka igi muri nyababyeyi y’umugore w’imyaka 68, aho na byo ngo byashoboraga kubaviramo ibibazo. Ubundi, iyo umubyeyi atwite kuva ku myaka 38-40, inda atwite iba ishobora kumuteza ibibazo (grossesse à risques).

Kuri ubu, abo bana na nyina ngo bameze neza, bakaba banasezerewe mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yoooo.. IMANA ihabwe I cyubahiro erega uko yahoze nubu niko ikimeze ntijya ihinduka
Iyahaye Ibrahim na Sarah urubyaro nabandi bose izarubaha .. ntakinanira Imana mugihe cyategetswe 🙏🙏🙏

Ganza yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Imana ishimwe niyo yabikoze ibidashoboka kubantu kuMana birashoboka.

Kabanyana yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Erega turi mu bihe bya nyuma,naho ubundi ni mureke tugarukire Imana, kubera yuko Ibitangaza ry’Imana byamaze gusohora.None Ku myaka nkiyi umugore akabyara.

Andrew kalisa yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Imana ishimwe ko yumvise gusenga kwabo

mugabo yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka