Nigeria: Umugabo wa nyakwigendera Osinachi Nwachukwu yakatiwe igihano cyo kwicwa
Muri Nigeria, urukiko rwakatiye igihano cyo kwicwa Peter Nwachukwu wari umugabo wa nyakwigendera Osinachi Nwachukwu wari umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, ariko akaba yarapfuye mu myaka 3 ishize, apfa afite imyaka 42.

Bwa mbere byari byatangajwe ko uwo muhanzi yishwe na kanseri yo mu muhogo, ariko umuryango avukamo uza, kuvuguruza ayo makuru, uvuga ko ahubwo yapfuye azize umugabo we wamukoreraga ihohotera.
Mu rukiko, uwo muryango washinje uwo mugabo kuba ari we wabaye intandaro y’urupfu rwe, kubera iryo hohotera yahoraga amukorera. Nyuma yo kuburanisha urwo rubanza, umucamanza yahamije uwo mugabo ibyaha 23 birimo no kwica umuntu abigambiriye, bituma amukatira igihano kiruta ibindi, ari cyo cyo kwicwa.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko kugeza ubu, bitarasobanuka niba Peter Nwachukwu, ahita yicwa, kandi yaraburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa, uretse n’ubusanzwe ngo ubuyobozi bwo muri icyo gihugu ari gacyeya bushyira mu bikorwa igihano cyo kwicwa nubwo kiba cyatanzwe n’inkiko.
Ikindi, Peter Nwachukwu ngo afite uburenganzira bwo kujurira uwo mwanzuro w’urukiko mu gihe cyose iminsi y’ubujurire iteganywa n’itegeko ry’aho muri Nigeria, itararangira.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rukuru rwo mu Murwa mukuru wa Nigeria, Abuja rukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane b’Abanya-Nigeria, kubera ko nyakwigendera yari icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana kandi akunzwe cyane, ikindi kandi kuko byari byavuzwe ko ashobora kuba yarazize ryo mu rugo, byatumye abantu bakurikirana urubanza, kugira ngo bazamenye imikirize yarwo.
Nyakwigendera yari umuhanzi ukunzwe, ku buryo indirimbo ze, zimwe ku rubuga rwa Youtube zarebwe n’abantu basaga miliyoni 136. Akaba yarapfuye asize abana bane (4).

Mu 2022, Peter Nwachukwu, yatawe muri yombi aburanishwa n’urukiko ndetse rumuhamya ihohotera kuri abo bana be, kubabwira amagambo mabi ahungabanya ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’imitekerereze myiza, harimo no kubahoza inkeke ababwira amagambo y’iterabwoba.
Mu rubanza rwerekeye kuba ari we wishe umugore we, abantu 17 harimo n’abana be babiri, bahamagajwe n’ubushinjacyaha kugira ngo babe abatangabuhamya.
Umucamanza Njideka Nwosu-Iheme yemeje ko uwo mugabo wari warashakanye na nyakwigendera Osinachi, ahamwa n’ibyaha byose ashinjwa, kubera ko ubushinjacyaha bwabonye ibimenyetso byose bimuhamya ibyo byaha, ku buryo nta kwibeshya gushobora kuzamo.
Ohereza igitekerezo
|