Ngoma: Umuco wo kwambura inkwano ureze

Mu gihe muri iki gihe usanga hari abasore benshi bibera ba seribasaza (gusazira mu busiribateri kubera amikoro make yo kubona inkwano cyangwa gucyuza ubukwe), mu karere ka Ngoma haravugwa abasore bahitamo kwikopesha inkwano bakayijyamo ideni ubundi umukobwa bakamujyana.

Iri deni rero hari igihe rivamo ubuhemu ndetse no kwambura nk’uko bamwe mu bakopa babivuga (imiryango y’abakobwa). Kubera ubu buhemu, mu misango yo gusaba no gukwa hari aho usanga bavuga mu marenga ngo ntibazabahemukire ngo babambure kuko biba ari ideni.

Nk’uko Jean De La Paix abivuga ngo bamaze imyaka igera kuri ibiri bahaye ideni ry’inkwano umusore wari warongoye mushiki we none ngo kugeza n’ubu yatereye agati mu ryinyo none babuze uko babigira.

Dore uko abisobanura “Ntawubu ukizerwa; n’umuntu asigaye ahemuka mwa sebukwe cyangwa mwa nyirabukwe akabambura kabisa ibintu byaracitse. None se ubu tuzashora urubanza tujye kurega umwana wacu ngo yaratwambuye? Yewe byabaye amayobera”.

Iyo ubajijje abantu batandukanye bakubwira ko ibintu byo gukopa inkwano byeze cyane muri iki gihe kubera ko abakobwa benshi batanga avance bakabatera inda bityo ababyeyi bakabura aho bahera banga kubakopa kandi umukobwa wabo atwite.

Abasaza bavuga ko ubu bukwe bwa hutihuti bukozwe butyo ariyo ntandaro yo kwambura kuko baba batabiteguye ngo bashake amafaranga.

Kera niyo inkwano yabaga ari ideni wasangaga babigira ibanga mu gukwa bakohereza abantu ngo bagiye kureba inka (ariko babiziranyeho ko idahari) ubundi bakagaruka bavuga ko bayibonye ari nziza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho;ese ko muvuga kwambura inkwano’haraho iregerwa ngo nanjye nzarege uwayinyambuye?murakoze. yari alias.

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ndumva abakobwa barabaye ibicuruzwa. Guciririkanya, gutangira ubuntu n’ibindi ni ibigaragaza ko tudafatwa nk’abandi bantu ahubwo turi ibicuruzwa. Ni akumiro!

Pacis yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka