Ngoma: Abashakanye bapfiriye umunsi umwe

Umusaza w’imyaka nka 83 n’umukecuru w’imyaka nka 79 bashakanye bapfiriye umunsi umwe bazize urupfu rutunguranye.

Abo ni umusaza Munyagishari Eduard witabye Imana saa kumi z’urukerera, na ho umugore we Mukankundiye Gaudence yitaba Imana saa cyenda z’igicamunsi, ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, bibera mu mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Bugera mu Murenge wa Remera.

Gaudence Mukankundiye na Eduard Munyagishari bari bageze mu zabukuru ku buryo babaga ku mukwe wabo, kuko ntacyo bari babashije kwikorera, abakobwa babo bagafatanya kubafasha mu mibereho isanzwe.

Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

Ati "Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana. Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye."

Akomeza agira ati "Urebye umusaza yagezeyo imbeho imwishe yihamagarira umukecuru we na we aba aramusanze. Gusa ubu twumiwe, abantu bashakanye gupfira umunsi umwe koko?"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Nsanzuwera Michel avuga ko Munyagishari Eduard na Mukankundiye Gaudence bazize izabukuru.

Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

Agira ati "Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga. Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ICYO BAZIZE NI MUGANGA WAKIGARAGAZA . kuko iyo myaka nimike cyane ntabwo bakuze byokubica

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Nibyo Koko ibikundanye birajyana aba babyeyi ntaweshidikanya ko Imana yabakiriye ukurikije urupfu rwabo
Bakomeze baruhukire mumahoro

J claude yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Nibyo Koko ibikundanye birajyana aba babyeyi ntaweshidikanya ko Imana yabakiriye ukurikije urupfu rwabo
Bakomeze baruhukire mumahoro

J claude yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Inkuru ibabaje kandi itangaje.Ntabwo bisanzwe ko abashakanye bapfira umunsi umwe kubera indwara.N’ubundi bible ivuga ko abashakanye ari "umubiri umwe" (one flesh).Ikibabaje nuko millions na millions z’abashakanye batandukana.Baba basuzuguye Imana ishaka ko babana akaramata.Kandi bizababuza ubuzima bw’iteka no kuzuka Imana ibikiye abayumvira.

muyoboke yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami

Kavamahanga Isdole yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Akagali ka bugera si Ngera

Njyewe yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka