Ngo agiye gutangira amashuri yisumbuye ku myaka hafi 35
Umugabo w’abana batatu utuye mu mu Kagali ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu atangaza ko agiye gutangira amashuri yisumbuye mu mwaka utaha nyuma yo gupima agasanga yabishora.
Habanabakize Uwacu Bertin w’imyaka 34 yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yasozaga amasomo y’Icyongereza mu ishuri ry’ikigoroba (night class) mu Ishami rya kaminuza UR-CAVM agasanga afite ubushobozi bwo kwiga kandi agatsinda neza.
Uyu mugabo ukoresha mu mvugo ye amagambo y’icyongereza arangiza yerekanye ko hari urwego rushimishije yagezeho aho yavuze ijambo mbirwaruhamwe mu cyongereza, ahamya ko umwaka utaha azatangira ishuri.
Agira ati: “mu mwaka utaha ndifuza kujya mu ishuri kuko bavuze ko biga muri system y’icyongereza mbonye ko nabishobora ngiye kugerageza ngo ndebe ko nabishobora.”
Habanabakize warangije amashuri abanza mu 1994, yahise yigira mu buhinzi aza gushaka umugore ubu bamaze kubyara abana batatu, umukuru yiga mu mwaka wa gatanu, bucura ari mu wa kabiri.
Gukomeza amashuri akuze ngo nta pfunwe byamutera mu gihe azi icyo agamije, kandi bizamufasha mu myigire y’abana be kuko nawe azaba afite ubushobozi bwo kubafasha gusubira mu masomo.
Yabwiye Kigali Today ko ateganya kuziga indimi narangiza icyiciro rusange kubera ko ngo yabonye ari impano ye.
Uyu mugabo si uwa mbere mu Rwanda waba uganye ishuri akuze, hari abandi bagabo babiri bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize bafite imyaka iri hejuru ya 35.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratultaions to Mr Bertin.