Narendra Modi yanenze abashoreye abagore babambitse ubusa

Minisitri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku mvururu zishingiye ku moko n’ihohoterwa ry’abantu rimaze iminsi rivugwa mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Narendra Modi
Narendra Modi

Mu ijambo rye, nyuma y’uko hatangajwe videwo igaragaza abagore babiri bambaye ubusa bashorewe n’imbaga y’abantu muri Manipur, Leta iherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’u Buhinde, aho imvururu zishingiye ku moko zimaze kugwamo abantu basaga 120, Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, yavuze ko ibyo bikorwa byakorewe abo bagore biteye isoni kandi bibabaje.

Ni ku nshuro ya mbere Minisitiri w’Intebe avuze ijambo ryerekeye ihohotera n’imvururu zishingiye ku bwoko ryatangiye muri iyo Leta muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023, akaba yavuze ko umutima we wuzuye umubabaro n’uburakari.

Iyo videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 19 Nyakanga 2023, yafashwe muri Gicurasi 2023, igaragaza abagore babiri bambaye ubusa bashorewe n’imbaga y’abantu bagenda baseka, banabahohotera.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi aganira n’abanyamakuru, yagize ati “Ibyabereye Manipur ni isoni kuri sosiyete yose y’abantu bateye imbere mu myumvire. Biriya ni isoni ku gihugu cyose”.

Guverinoma ya Leta ya Manipur iyobowe na Bharatiya Janata, yatangaje ko mu iperereza ryakozwe kuri ibyo bikorwa by’ihohotera bigaragara muri iyo videwo, hari umugabo umwe wamaze gutabwa muri yombi.

Abatavuga rumwe na Guverinoma i New Delhi, bari banenze Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, kubera ko yacecetse ntagire icyo avuga ku bibera muri Leta ya Manipur.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga Bar and Bench, runyuzwaho amakuru yerekeye ubutabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Buhinde, D.Y. Chandracchud, yavuze ko ihohotera ryakorewe abo bagore ari ikintu kitakwihanganirwa, ati “Kandi niba ntacyo Guverinoma ibikozeho twe tuzabikora”.

Mu cyumweru gishize, Inteko ishinga amategeko y’u Burayi, yari yasabye ubuyobozi bw’igihugu cy’u Buhinde guhagarika imvururu zishingiye ku moko no ku myemerere muri Leta ya Manipur, aho byavuzwe ko abantu 120 bamaze kuzigwamo, abagera ku 50.000 bakaba baravuye mu byabo, mu gihe inzu zasenywe zigera ku 1700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka