Musanze: Yanze kuva muri shitingi abamo ngo ntazimuka mu butaka bw’umugabo we

Nyirampogoza Donathile, ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu gace k’Umujyi wa Musanze kazwi nko mu Kizungu kubera amagorofa n’amazu meza atagerakeranye abamo imiryango yifite yo mu Mujyi wa Musanze.

N’ubwo Nyirampogoza atuye muri ako gace, inzu ye ntiri no ku rwego rw’amazu yo mu kajagari. Ni inzu iri ku buso bwa metero eshatu kuri eshatu, igizwe n’ibiti bihagaze na byo bibarirwa ku ntoki, isakaje uduce tw’amashitingi tw’umweru twashwanyaguritse ndetse n’urugi rw’amabati ashaje cyane yegekaho.

Nyirampogoza, umubyeyi w’imyaka 56, avuga ko amaze umwaka n’amezi umunani aba muri iyo nzu. Iyo uri mu nzu imbere ureba hanze no ku ijuru kubera imyenge iri hose, nijoro arara imbeho imwica n’imvura yagwa ikamunyagira.

Nyirampogoza ngo ntashobora kuva mu butaka yasigiwe n'umugabo we.
Nyirampogoza ngo ntashobora kuva mu butaka yasigiwe n’umugabo we.

Ngo kuba muri iyo nzu ni ubugenge. Mu ijwi ryuje akababaro kamushengura umutima abishimangira agira ati “Kuyibamo ntibyoroshye ni ugufashwa na nyir’ijuru, ubu ni ubutayu nk’ubwa Eliya, ni ihema nk’irya Musa. Iyo imvura iguye ndabyuka nkicara nkitwikira umutaka”.

Uyu mubyeyi uvuga mu ijwi riciye bugufi afite abana batatu ariko ubu aba wenyine muri iyo nzu. Ngo abana banze kubana na we kuko badashoboye kubaho mu buzima bubi nk’ubwo arimo icyakora ngo bajya bamusura.

Avuga ko ubuyobozi bumutegeka kugurisha icyo kibanza akajya gutura ahandi hajyanye n’ubushobozi bwe ariko we ibyo ntabikozwa kuko adashobora kuva mu butaka yasigiwe n’umugabo we.

Urugo Nyirampogoza abamo ni uku ruteye ururebeye inyuma.
Urugo Nyirampogoza abamo ni uku ruteye ururebeye inyuma.

Yunzemo ati “Baravuze ngo kereka hano mpagurishije. Ese umuntu iyo akubwiye haguruka aha aba ashaka iki? Haguruka aha abe ari jye uhajya. Simpava nk’umusindi, nta na rimwe”.

Uyu mukecuru yatsembeye umunyamakuru wa Kigali Today ko niyo bamwubakira inzu ahandi atakwemera kujyayo.

Icyifuzo cye ni uko ubuyobozi bumwubakira inzu aho ariko ukurikije ubushobozi bw’akarere n’umurenge ndetse n’inzu zigomba kubakwa mu mujyi zijyanye n’igishushanyo cy’umujyi, icyo cyifuzo kiragoye kugishyira mu bikorwa.

Aganira na Kigali Today, Nyirampogoza yavugaga amagambo aterekeranye ukaba wakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Aganira na Kigali Today, Nyirampogoza yavugaga amagambo aterekeranye ukaba wakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Sebashobotsi Jean Paul atangaza ko kuba aba muri shitingi atari uburangare bw’ubuyobozi kuko abana be bamwubakiye inzu yanga kuyijyamo ngo ntashobora kuva mu butaka yasigiwe n’umugabo we.

Ngo bafite gahunda yo kumujyana kwa muganga i Ndera muri iki cyumweru kuko ngo afite uburwayi bwo mu mutwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

BIRABUJIJWE kwitwaza icyo uricyo ngo uhutaze uburenganzirabwabandi ahubwohabahokumwigisha byimbitse

GAGA yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Ubuzima ntaho buhuriye n’isambu.kandi burya amagara araseseka ntayorwa.najye munzu abana be bamwubakiye noneho agurishe aho abone ibimutunga.

Tuyisenge philbert yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ubuzima ntaho buhuriye n’isambu.kandi burya amagara araseseka ntayorwa.najye munzu abana be bamwubakiye noneho agurishe aho abone ibimutunga.

Tuyisenge philbert yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ubwo arwaye mu mutwe nibamusohoremo ku ngufu bamujyane i Ndera, nagaruka azasange kiriya gisharagati cye baragishenye hanyuma ajye kuba aho abana be bamwubakiye, ubundi areke hariya atuye hagurwe n’abafite ubushobozi.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka