Musanze: Umusirikare mukuru yambaye ijipo atungura benshi

Major John Mbale wo mu ngabo za Zambia, umwe mu basirikare 47 bari mu masomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, yagaragaye mu birori byo kumurika umuco yambaye ijipo, atungura benshi bajyaga bibaza ko ijipo ari umwambaro ugenewe abagore.

Maj. Mbale avuga ko ijipo iwabo ari umwambaro w'ibirori bikomeye ku bagabo
Maj. Mbale avuga ko ijipo iwabo ari umwambaro w’ibirori bikomeye ku bagabo

Ni umunsi uba mu ntangiro z’umwaka, aho ingabo zikurikiranira amasomo muri iryo shuri, zigaragaza imico inyuranye y’ibihugu zaturutsemo hagamijwe kurushaho kumenyana no gukorera hamwe.

Ubwo izo ngabo 47 zamurikaga umuco w’ibihugu zaturutsemo tariki 11 Mutarama 2019 muri iryo shuri rikuru rya Gisirikare, nibwo Major John Mbale yagaragaje umuco w’iwabo mu myambarire.

Maj John Mbale yamuritse umuco wo muri Zambia yifashishije amafoto
Maj John Mbale yamuritse umuco wo muri Zambia yifashishije amafoto

Mu gihe abenshi muri izo ngabo bagaragaye mu mwambaro w’umukenyero n’umwitero ukunze kuranga umuco w’u Rwanda, uwo musirikare yasohotse mu rwambariro yajyanishije ijipo n’ishati, bitangaza benshi, ariko abasobanurira ko ari umuco wo mu gihugu cye cya Zambia.

Abasirikare bagenzi be bigana bishimiye kwifotozanya na we
Abasirikare bagenzi be bigana bishimiye kwifotozanya na we

Maj. John Mbale, aganira na Kigali Today yavuze ko ijipo ari umwambaro ukunze kwambarwa n’abanyacyubahiro, mu gihe cy’ibirori bikomeye bibera ibwami, ngo ijipo ku bagabo iwabo ifatwa nk’umwambaro w’ibirori by’akataraboneka.

Agira ati “iyi jipo nambaye ni kimwe mu bigize umuco w’igihugu cyanjye, ni umwenda wambarwa n’abantu bafite aho bahuriye n’ibwami, ni umwambaro twakomoye ku bwami bw’abongereza, ni umwambaro w’ibirori bikomeye iwacu sinari kureka kuwambara mu birori nk’ibi bikomeye byo kumurika imico y’ibihugu binyuranye”.

Maj. John Mbale, wishimiwe n’abantu benshi ndetse bakagenda bamwifotorezaho, yavuze ko akunda cyane umuco w’igihugu cye ndetse avuga ko awugaragaza aho anyuze hose.

Maj Mbale yavuze ko atewe ishema no kugaragaza umuco w'iwabo
Maj Mbale yavuze ko atewe ishema no kugaragaza umuco w’iwabo

Maj. Gen Jean Bosco Kazura, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko umunsi wo kumurika umuco washyiriweho gufasha ingabo kurushaho kumenyana no gukorana neza aho zihuriye hose mu gikorwa cyo kubungabunga ubutumwa bw’amahoro.

Bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi banyuranye bitabiriye uwo muhango
Bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi banyuranye bitabiriye uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umugabo yatinyutsekwambara ijipnbiratangaje

Jackson yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Aberewe n’ingutiya kweli mbabajwe nuko ntahabaye ngo ndebe niba azi kwicara mu ngutiye: mbona mbere yo kwicara bayifata bahaguruka bakayirambura nkeka ko yacishagamo agashwandarika cga akimwenyamwenya, gusa ingutiya ntiri kure y’umushanana. Reba iyo umudamo we aza yambaye ipentaro cga nawe yaroshyemo ijipo.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 16-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka