Musanze: Ingutiya abagore bambarira imbere ziri mu bikurura umwanda

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze baratungwa urutoki mu gukurura isuku nke kubera kwambarira ku ngutiya zitameshe, ngo ibi biterwa n’imyumvire bafite muri rusange ishingiye no ku muco.

Hon. Senateri Musabeyezu Narcisse yasabye ubuyobozi bw’akarere n’inama nkuru y’igihugu y’abagore kwita ku isuku by’umwihariko binyujijwe mu kagoroba k’ababyeyi kuko ikiri ikibazo mu Banyamusanze cyane cyane abagore bambara imyenda isa neza ariko bambariye ku ngutiye zitameshe.

Ubwo Komisiyo ya Sena ishizwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yaganiraga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze tariki 17/06/2014, Hon. Senateri Musabeyezu yemeza ko iyi suku nke, hari naho yageze ku rwego rwo gutera amavunja, ashimangira ko mu Rwanda rw’iki gihe bidakwiye ko hari Umunyarwanda warwaye amavunja kuko nta wundi muterankunga ukenewe kugira ngo acike.

Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishizwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage ubwo bari mu Karere ka Musanze.
Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishizwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ubwo bari mu Karere ka Musanze.

Nubwo Umuhuzubikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Uwamahoro Juliette ahakana ko nta mugore ucyambara izi ngutiya ariko avuga ko kuzambara byari bijyanye n’umuco bakuriyemo aho ingutiya z’imbere bazibikagamo amafaranga.

Icyakora yemera ko ikibazo cy’isuku nke kiriho ariko ngo buri kwezi basura ingo mu rwego rwo gusuzuma uko isuku ihagaze, ikindi babiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi.

Mu ngamba zikwiye gufatwa, nk’uko Hon. Musabeyezu abisobanura, ni gutoza abana isuku cyane cyane ku ishuri abarezi bagenzura niba abana bakarabye kandi banameshe imyambaro yabo.

Imibare igaragaraza ko abaturage basaga 80% bafite amazi meza ariko bibaza impamvu zituma abaturage batagira isuku kandi bafite ibisabwa byose.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Isukunisoko yu buzima bagebazifura murakoze.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Isukunisoko yu buzima bagebazifura murakoze.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

isuku ni soko y’ubuzima , aba bagore nibabyubakireho maze birinde umwanda kuko ibi bizabafasha no gutera imbere

murokore yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka