Musanze: Bavumbuye ibigega bya lisansi bimaze igihe bitabye mu butaka

Abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abubakaga inzu y’igorofa iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro, batangaye nyuma yo kuvumbura ibigega bya lisansi byari bimaze igihe bitabye mu mbuga y’ahari kuzamurwa igorofa.

Ibi bigega abubatsi basanze bimaze imyaka myinshi bitabye mu mbuga y'inzu y'igorofa
Ibi bigega abubatsi basanze bimaze imyaka myinshi bitabye mu mbuga y’inzu y’igorofa

Ibyo bigega uko ari bitatu, byavumbuwe mu mbuga y’iyo gorofa iri imbere y’umuhanda Musanze-Kigali, rwagati mu mujyi wa Musanze. Bamwe mu bafundi Kigali Today yahasanze, bayitangarije ko, ibi byabaye ubwo bari mu mirimo yo gucukura ibyobo muri iyo imbuga, bagira ngo banayishyiremo amapave, bahita babihingukiraho.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu mirimo yo gutegura iyi mbuga, ducukura ibyobo bifata amazi, ari nako tuyiringaniza, tugira ngo tuyishyiremo amapave. Ubwo twari tukiri muri ibyo, tugeze hafi nko muri metero imwe, y’ibujyakuzimu, twaje kugera ku kintu cy’icyuma kimeze nk’umufuniko, dukomeza gucukura tugitazurira, ngo tukivanemo, n’amatsiko menshi y’icyo cyuma twari dusanzemo tutatekerezaga ko kirimo, twaje gutungurwa no gusanga ari igitanki kinini”.

Hitabajwe imashini zigenewe guterura ibintu bya rutura zipakira ibyo bigega zibijyana ahabugenewe
Hitabajwe imashini zigenewe guterura ibintu bya rutura zipakira ibyo bigega zibijyana ahabugenewe

Mu gukomeza gucukura, byabaye ngombwa ko hanitabazwa imashini zabugenewe, nyuma abacukuraga, bahingukira no ku bindi bitanki nkabyo bibiri. Byose hamwe uko byari bitatu, bigaragara ko bishaje cyane, kuko byaguye n’ingese.

Abagenda cyangwa bazi neza uyu mujyi wa Musanze, bavuga ko na bo byabatunguye, kuko nta n’uwari warigeze acyeka ko byaba birimo. Gusa hakaba amakuru aturuka muri bamwe, avuga ko haba harigeze kuba station ya lisansi.

Uwitwa Kabera agira ati: “Uyu mujyi nywumazemo imyaka nka 40, aha hantu nahanyuraga buri munsi, ubona ko ari imbuga isanzwe, ariko nta kimenyetso na kimwe nari narigeze mbona, cyangwa numva cyaba gifitanye isano n’ibi bigega”.

“Gusa ariko uko byagenda kose, birashoboka cyane ko aha hantu haba harabaye sitatiyo ya lisansi n’ubwo wenda, benshi muri twe tutigeze tubimenya, kuko tutari twakabayeho. Ubwo rero natwe byadushobeye. Ubwo rero, ari ibishoboka, nyiri ubu butaka navuga ko yitomboreye imari n’ubutunzi bukomeye mu gihe yabikoresha akabibyaza umusaruro.

Ibi bigega babigereranya n’imari yari imaze imyaka itabye aha hantu batigeze bamenya!
Benshi mu babonye ibi bigega bitabururwa, batunguwe n’ukuntu mu gihe cyose bahamaze, nta muntu, wari warigeze amenya ko bihari.

Uwitwa Sindayigaya, yagize ati: “Ni ibintu byadutangaje cyane cyane ukuntu tumaze iyi myaka yose tugendagenda hejuru y’ubutunzi nk’ubu, twese tutabizi. Ubwo nyine nyiri ubutaka babusanzemo, ari ibishoboka yabubyazamo ibindi bikorwa bitanga n’akazi ku bandi, cyangwa Leta ikaba yabibyaza umusaruro mu bundi buryo. Ubwo natwe nk’abaturage tuzabyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Ubwo Kigali Today yakoraga iyi nkuru, mu masaha ashyira saa tanu z’igitondo, cyo ku wa kane tariki 11 Kanama 2022, imashini igenewe guterura ibintu bya rutura, yarimo ipakira ibigega bibiri byari byamaze gutaburwa, irabipakira ibijyana ahabugenewe, kugira ngo n’imirimo y’ubwubatsi iri gukorerwa aho byasanzwe ikomeze.

Icyakora muri ibyo bigega nta kintu basanzemo kuko ngo bakibibona bagerageje kwinjiza ibiti mu myenge yabyo basanga nta kintu kirimo.

Kimwe mu bigega byatahuwe mu mbuga y'ahubakwa inzu y'igorofa mu mujyi wa Musanze ubwo cyari kihavanywe kijyanywe ahabugenewe
Kimwe mu bigega byatahuwe mu mbuga y’ahubakwa inzu y’igorofa mu mujyi wa Musanze ubwo cyari kihavanywe kijyanywe ahabugenewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo bakurikirane uwagurishije aho niba ubuyobozi bwasabye kuzishyira ahantu ngo barebe ko nyirazo yazaboneka bivuze ko uwagurishije ikibanza yibye ubutaka bwabandi akabugurisha umuntu utari uzi ibyizo Tank nyirazo naboneka bazamusubiza nubutakabwe bavogereye ahubwo uwo wagurishije yitegure kwishyura ibyabandi yihaye akabigurisha

lg yanditse ku itariki ya: 13-08-2022  →  Musubize

Ahubwo bakurikirane uwagurishije aho niba ubuyobozi bwasabye kuzishyira ahantu ngo barebe ko nyirazo yazaboneka bivuze ko uwagurishije ikibanza yibye ubutaka bwabandi akabugurisha umuntu utari uzi ibyizo Tank nyirazo naboneka bazamusubiza nubutakabwe bavogereye ahubwo uwo wagurishije yitegure kwishyura ibyabandi yihaye akabigurisha

lg yanditse ku itariki ya: 13-08-2022  →  Musubize

nibyishimo ku Gihugu ndetse no kubanyamusanze Njye ndumva mbere yo gukomeza kubaka Leta yabanza igapima kuko niba harabaye station ntihaboneka essance gusa wasanga hari na mazutu na peterori

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

yewe nimwegere abantu bavukiye muli uyu mujyi wa MUSANZE babereke nahandi hali amatanki kuko mbere ya 1975 hali amasitasiyo menshi nka FINA
TOTAL shell kandi ahari amatanki henshi aracarimo mubegere mubabaze bazabarangira Murakoze

Safari Djumapili yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Nonese ISHIMWE ibi bigega basanze mubutaka byari birimo Essance cyangwa byaribibereyaho,gusa hariya byabonetse nimunsi ya Nyamagumba hamwe abakoroni biciye RUKARA Rwabishingwe bahorera Rugigana buriya wasanga aribo babihatabye muribyobihe ku ko babaga murikariyagace bakanahakorera ukurikirane neza amateka ,ariko niba essance yarikirimo bihabwe umuturage ku ko araba yitarurye imari mubutakabwe.

MUGABO Gillaumme yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka