Muhanga: Umunyeshuri yagiye kwiga yambaye umwenda wa Polisi bitangaza benshi

Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yagiye kwiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatenzi yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, bitangaza benshi, dore ko ifoto ye yambaye iyo shati yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yari yambaye iyo shati ya Polisi ariko itagikoreshwa.

Mu makuru akubiye mu butumwa bugufi yahaye Kigali Today, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko uwo munyeshuri akigera ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwabimenyesheje Polisi, iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane aho iyo shati yavuye n’uko uwo mwana yayibonye.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga we yavuze ko atigeze amenya iby’ayo makuru, ariko hakaba andi makuru yavugwaga ko uwo mwana yaba yabwiye abayobozi ko iyo shati se yajyaga ayambara nijoro akagenda.

Kuri iyi ngingo, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yirinze kugira icyo ayitangazaho, niba se w’uwo mwana yarigeze akora mu nzego z’umutekano, niba yafashwe ngo abibazwe, nta n’ubwo yavuze aho uwo mwana ari ubu, andi makuru akazamenyekana nyuma y’iperereza.

Hari abakeka ko se w’uwo mwana (bivugwa ko atigeze aba umupolisi) yaba yambaraga iyo shati ngo yiyoberanye abone uko ajya mu bikorwa bibi, icyakora na byo ntacyo Polisi yabivuzeho, mu gihe hari abavuga ko se w’uwo mwana yaba yahise atoroka aburirwa irengero.

Turacyakurikirana iyi nkuru…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka