Mu Rwanda Covid-19 yabangamiye abizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana

Mu gihe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihizwa buri tariki 06 Nyakanga 2021, hari abantu bagaragaje ko uwo munsi utizihijwe uko bikwiye, aho ngo batinye icyorezo cya COVID-19.

Mu gushaka kumenya uko Abanyarwanda bizihije uwo munsi, Kigali Today yavuganye na bamwe muri bo isanga basobanukiwe iby’uwo munsi, ariko bavuga ko kuwizihiza bitabashobokeye kubera kwanga kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Hari abavuze ko batinye gusomana ku mpamvu y’icyo cyorezo cyugarije isi, hari n’abemeza ko batinye inzego z’umutekano zirimo Polisi ku mpamvu z’uko ngo gukuramo udupfukamunwa bibujijwe.

Umukobwa umwe ucururiza mu isoko rikuru rya Musanze (GOICO) yagize ati “Mfite sheri, ubundi uyu munsi twajyaga tuwizihiza dutuje, tugasohokera ahantu hiyubashye tugasomana tukimara ipfa, none uyu munsi twari kuwizihiriza he? Resitora zirafunze, utubari turafunze, ntaho gusohokera hahari, dusomaniye mu nzira na byo byaba ari ukwiyandarika dore ko twambaye n’udupfukamunwa, ugakuramo inzego z’umutekano zikaba zikugezeho, nta kundi nyine COVID-19 yarabizanye”.

Ikindi cyabateye kugira ubwoba bwo kutizihiza uwo munsi mpuzamahanga wo gusomana ngo ni uko COVID-19 yandurira cyane mu macandwe, bakavuga ko uburyo ubwandu bukomeje kwiyongera gusomana basanga ari nko kwiyahura.

Umugore ucuruza imbuto mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze ati “Waba ubona uburyo COVID-19 yaciye ibintu ukagira umutima wo gusomana koko? No ku mugabo wanjye sinabitinyuka kuko COVID-19 yaduhugije byinshi, nta n’ubushake nkigira bwo kwisanzura n’umugabo wanjye kubera gutinya iki cyorezo, noneho kuba yandurira mu macandwe reka reka, ibyo gusomana bizaza icyorezo cyarashize”.

Umwe mu bagabo twaganiriye ati “Erega gusomana ni ibintu udahatiriza, birikora iyo uhuye n’uwo ukunda, ntabwo uzabwira umuntu ngo dukuremo udupfukamunwa dusomane, noneho kuba icyo cyago cyandurira mu macandwe kurenza ahandi hantu bitera ubwoba, ndakeka ko uyu munsi wizihijwe na bake, ariko nta kundi tugomba kwirinda tukazizihiza indi minsi iri imbere turi bazima”.

Uwo munsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa tariki 06 Nyakanga 2021, nk’uko bivugwa n’umwanditsi Celine ARNOULD, watangiye kwizihizwa mu myaka ya 1990, nk’umwanya ukoreshwa mu buryo bunyuranye bw’indamukanyo zirimo no kwishimisha.

Ngo uwo munsi ukunze kwizihizwa mu bihugu by’i Burayi ahakunze gukoreshwa ubwoko bwo gusomana bwitwa “french kiss” cyangwa “bisou à la française”, aho abasomana ngo bagera ku byishimo bidasanzwe bahuza iminwa cyangwa bagakoresha ururimi.

Uwo mwanditsi avuga ko mu bihugu bimwe byo muri Afurika gusomana bahuza iminwa cyangwa ururimi hari aho bifatwa nk’igikorwa cy’urukozasoni hakaba n’ababifata nk’amahano, by’umwihariko mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika.

Ngo ni yo mpamvu usanga bimwe muri ibyo bihugu bya Afurika, abenshi bahitamo gusomana mu gahanga, ku mazuru, ku matama.

Hari ibihugu bifata gusomana nk’icyaha aho usanga binabujijwe, urugero nko mu gihugu cya Niger.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka