Mu Bufaransa hari urusengero rwubatse mu giti
Ahitwa Haute-Normandie mu gihugu cy’u Bufaransa hari urusengero (chapelle) ikuze cyane iri mu giti isurwa n’abakirisitu Gaturika benshi kuko yeguriwe Bikiramaliya. Iyi chapelle imwe ku isi yubatse muri ubu buryo, ifite ibyumba bibiri, bakaba bayinjiramo banyuze ku mabaraza (escalier) ayikikije.
Abatuye aho hantu ntibavuga rumwe ku myaka iyo chapelle ihamaze, ariko bose bavuga ko ifite hagati y’imyaka 800 n’1000. Iri mu giti kizwi kuva mu kinyejana cya 15, muri ya ntambara y’imyaka 100 (guerre de cent ans ), n’igihe cy’ubutegetsi bwa Napoléon. Icyo giti kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’amateka.
Iki giti cyarakozwemo iyo chapelle gishobora kuba gifite imyaka 500. Kubera ukuntu iki giti na chapelle yacyo bishaje cyane, ngo aha hantu hemerewe gusurwa rimwe mu mwaka, ku itariki ya 18 Kanama, ku munsi wa asomusiyo. Ubu iyo chapelle ifashwe n’imigozi iyiziritse impande zose kubera kuyirinda guhirima.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwakwereka ibintu nyaburanga byacu byangirika kandi abashinzwe iby’umuco n’amateka bahabwa budget zitubutse