Menya umuntu wa mbere muremure wabaye ku Isi

Robert Pershing Wadlow, ni Umunyamerika wavukiye mu mujyi wa Alton mu Ntara ya Illinois mu 1918, akaba ari we wabaye muremure kurusha abandi bose ku Isi kugeza ubu.

Uyu mugabo yapimaga metero 2 na santimetero 72 (2.72), ndetse agapima ibiro 199. Yaje gupfa akiri muto cyane ku myaka 22 gusa azize indwara yitwa ‘Hypertrophie’, yatumaga agira imisemburo myinshi (hormones) ituma ingingo z’umubiri zikura mu buryo budasanzwe.

Uyu mugabo utari usanzwe bakundaga kumutazira akazina ka ‘Le géant d’Alton’ (Igihangange cya Alton) yaje gupfa ashyingurwa muri uwo mujyi muto yavukiyemo anawukuriramo, ariwo wa Alton.Yari umuhungu w’imfura wa Addie na Harold Wadlow, akagira abandi bavandimwe ariko bose bari bafite uburebure busanzwe.

Akivuka yari afite uburebure busanzwe nk’ubw’izindi mpinja. Yavutse apima ibiro 3.85, nyamara ku mezi 6 gusa yari amaze kugira santimetero 88 n’ibiro 13. Ku mezi 18 yari amaze kugira metero n’igice n’ibiro 28.

Byakomeje kugaragara ko akura bidasanzwe kuko ku myaka itanu gusa ubwo yigaga mu kiburamwaka, yari amaze kugira metero 1 na santimetero 64. Ku myaka 13 gusa yari amaze kugera kuri metero 2 na santimetero 18, ari nabwo yabaye umuscout wa mbere muremure ku Isi. Aha yambaraga imyenda nk’iy’abasore b’imyaka 17.

Robert Pershing Wadlow, kugeza ubu ntawe uragera ku burebure bwe
Robert Pershing Wadlow, kugeza ubu ntawe uragera ku burebure bwe

Ku myaka 18 yari amaze kugera kuri metero 2 na santimetero 53 agapima ibiro 143. Abashinzwe kumudodera imyenda bakoreshaga igitambaro kikubye inshuro nibura 3 ugereranyije n’icyo badodera abantu basanzwe. Ikirenge cye nacyo ntibyari bicyoroshye kumubonera inkweto kuko cyapimaga santimetero 47, ku buryo urukweto rwe rwaguraga Amadolari agera ku ijana y’icyo gihe mu 1930.

Byaje kurangira habonetse ikigo cyemera kujya kimukorera inkweto ku buntu, cyitwaga ‘International Shoe Company’, maze na we yemera kucyamamaza.

Se wa Robert Wadlow yari yarakuye intebe y’imbere mu modoka asigamo iy’inyuma gusa, kugira ngo umuhungu we ajye ashobora kuyicaramo, abone aho ashyira amaguru ye adasanzwe.

Mu 1937 ku myaka 19 gusa nibwo uyu mugabo udasanzwe yesheje umuhigo nk’umuntu wa mbere muremure ku Isi. Aha yapimaga metero 2 na santimetero 58.

Tariki 4 Nyakanga 1940, yaje kuremba ajyanwa mu bitaro aho yaje gupfa tariki 15 Nyakanga 1940 ku myaka 22. Aha yari amaze kugera ku burebure bwa metero 2 na santimetero 72, apima ibiro 199.

Robert Wadlow n'umuryango we harimo n'ababyeyi be
Robert Wadlow n’umuryango we harimo n’ababyeyi be

Kugeza ubu nta wundi muntu urarenza ubwo burebure ku Isi. Uyu munsi umuntu muremure ukiriho wanditswe muri cya gitabo cya ‘Guiness des Records’ ni uwitwa Sultan Kosen wo muri Turukiya, upima metero 2 na santimetero 51.

Inkweto yambaraga ntizabonekaga aho ari ho hose
Inkweto yambaraga ntizabonekaga aho ari ho hose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka