Menya Sabiiti Daniel, umugabo ugenda atanga bombo ku mugore, umukobwa cyangwa umwana wese bahuye
Daniel Sabiiti ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, akaba n’umunyamakuru uzwiho kugenda buri gihe ahetse igikapu kirimo bombo(bonbons/sweets) aha buri mugore, umukobwa cyangwa umwana wese bahuye.
Ni yo ndamukanyo ye kuko ngo iyo adafite bombo, agenda yisegura ku mugore, umukobwa cyangwa umwana wese bahuye, cyangwa agahitamo kwirinda guhura na bo (kubakwepa).
Sabiiti agendana mu gikapu bombo z’amoko atatu ashingiye ku bo aziha. Abana ngo abaha izisanzwe nto, abakobwa n’abagore batamenyeranye akabaha izo ku gati, mu gihe abo bamenyeranye n’inshuti ze za hafi ngo azigenera bombo za ‘chocolat’.
Umunsi umwe ubwo yari yicaye mu cyumba cy’inama muri Hoteli i Kigali, umudamu w’umuyobozi yaraje yicara iruhande rwa Sabiiti, maze uyu Sabiiti ahita amenya icyo uwo mubyeyi ashaka, ni ko gukora mu gikapu akuramo bombo nka 6-7 arazimupfumbatisha, uwo mubyeyi ahita ahaguruka aragenda ajya gukomeza imirimo.
Babiziranyeho kandi ntabwo ari we wenyine, kuko ngo abenshi mu bayobozi, harimo n’abadepite, abasenateri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano ku marembo n’imiryango y’inyubako z’ahahurira abantu benshi cyane cyane muri Kigali no mu bindi bice Sabiiti agendamo, bazi ko adashobora kubanyuraho atabahaye bombo.
Bamwita Candyman (umugabo wa bombo cyangwa ugendana bombo), abandi bakamwita Sabiiti Bombo. Sabiiti avuga ko buri kwezi yikora ku mufuka we akarangura bombo z’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 65Frw, akaba ari umukiriya ukomeye w’amaduka y’i Remera na Kimironko.
Byaje bite?
Sabiiti avuga ko gutanga bombo yabitangiye ari muri Kenya mu mwaka wa 2000, akaba ngo arya bombo iyo arakaye zikamufasha kugabanya ubwo burakari.
Sabiiti agira ati « Iyo ndakaye nkarya bombo, uburakari burashira. Muri uriya mwaka naravuze nti ‘ubwo bimfasha uwabikorera abandi’. Hari igihe nyura ahantu nkabona umubyeyi akubise umwana, ngahita mbaha bombo, umwana agaceceka ndetse n’umubyeyi uburakari bugashira. Bombo nzifata nk’umuti wo gukemura by’akanya gato ikibazo cy’abantu bababaye. »
Ati « Abagore ni ababyeyi, ni bo batunze iyi si, mufata neza kugira ngo yishime, kandi iyo yishimye ibintu byose biratungana. Gusa hari nk’uwo mpa bombo akazanga, akavuga ati ‘uyu ni umurozi’, akayijugunya agira ati ‘aka kagabo karanshakaho iki!’ Ariko ubundi umugore wese tuzahura ntansabe bombo, uzamenye ko tutaziranye.»
Sabiiti akomeza avuga ko mu bagore aha bombo harimo n’abafite abagabo, kandi ngo abo bagabo babo barabizi ko ataba agamije kubikundishwaho, n’ubwo ngo hari umugabo wamwamaganye amubwira ati « Ntugiye kutumarira abagore!»
Ati « Gusa, impamvu mbikora ni uko ku isi ushobora gusigira abantu umurage, hari akantu gashobora gutuma umuntu avuga ati ‘Imana iracyabaho.’ »
Avuga ko hari n’abagabo ashobora guha bombo ariko ngo abanza gusaba uburenganzira umugore abonye hafi ye, kandi akazimuha ari uko uwo mugabo yabanje kumusekera cyangwa kumubwira neza.
Sabiiti avuga ko buri munsi agomba gukora ‘ikintu kizandikwa mu gitabo cy’ubugingo’, nko guha abantu utuntu tw’impano dutoduto turimo bombo, amafaranga cyangwa kwambutsa umuntu ahantu hateye ubwoba nko mu mahuriro y’imihanda, ku buryo ngo bishobora gutuma akababaro kamurimo gashira, cyane cyane abana n’abagore.
Sabiiti avuga ko ibi ari imyizerere yishyizemo ariko idashingiye ku idini, kuko iyo afashije abantu ngo yisanga yarabyibushye kandi asa neza.
Ati « Nagombaga kuba Pasiteri ariko nsanga naba mbeshya Imana kubera akayoga. Amaherezo ariko bazantwika (ashyigikiye ko umurambo we bazawutwika mu rwego rwo kurengera ibidukikije)."
Sabiiti agira ati "Abagore ni bo bazandirira, ntabwo bazanyibagirwa. Ubu ngira n’imizimu myiza imbwira igihe nzapfira.»
Uwajeneza mu bagore n’abakobwa bashima Sabiiti
Umunyamakuru ukorera Radio/Televiziyo yitwa Isango Star, Donatha Uwajeneza, avuga ko yahuye bwa mbere na Sabiiti mu mwaka wa 2016, bombi bakorera ikigo cyitwa Nation Media Group (yari ifite ikinyamakuru The East African na Radio Kfm).
Uwajeneza avuga ko Sabiiti ari mu bantu bamuzaniraga impano zitandukanye ariko akamufata nk’abandi, kuko atari we wenyine wamuhaga izo mpano zirimo ibyo kurya no kunywa yabaga yitwaje.
Sabiiti ngo yakomeje uwo mujyo wo kumuha bombo, ku buryo bitamusaba gutekereza byinshi ku mpamvu y’icyo gikorwa cyabaye nk’umuco.
Uwajeneza agira ati « Ni byiza, akaboko iteka karambuye hari icyo kigisha, ubona ko ku isi hakiri abantu beza », ku buryo na we ngo yigiriye inama yo gufasha abantu atazi, barimo umwana yishyurira ishuri bahuye inshuro imwe gusa muri 2023.
Uwajeneza agira ati « Mu mpera z’umwaka mba mfite abantu ngomba guha ibibatunga, ni gahunda twahanye n’abavandimwe banjye. »
Uwajeneza avuga ko ahantu Sabiiti atari ngo haba hagaragara icyuho, kuko ari umushyushya rugamba uba wicaye asetsa abo bari kumwe, « atanga ibyishimo, kandi niba ari ikintu gihenze kuri iyi si ni ibyishimo. »
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo mu mwitondere! Icyambere ati abagabo mbaha bombo aruko nababanje kunsekera! Ngo abazimu be bamubwira igihe azapfira! Mukomeze murye bombo wakwihahira !azaririrwa nabagore??? Why!
Inama nuko mwakwirinda kurya ibyo muhawe rwose
Uyu mugabo mu mwitondere! Icyambere ati abagabo mbaha bombo aruko nababanje kunsekera! Ngo abazimu be bamubwira igihe azapfira! Mukomeze murye bombo wakwihahira !azaririrwa nabagore??? Why!
Inama nuko mwakwirinda kurya ibyo muhawe rwose
Mbabajwe n’igitekerezo cya Ignace. Akoresha imvugo nyandagazi mu ruhame. Afite amakenga, ariko yashoboraga kuyagaragaza adatatiye umuco nyarwanda. Imana imubabarire ntazi ko nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa.
Murakoze cyane Alphonse kugira umucyo ni cyo cya mbere kiranga AbanyaRwanda
Nanjye azampe
Uzaze nguhe ntakibazo rwose mba nibereye hano kuri RMC (ku banyamakuru kuri stade Amahoro)
Mukomeze muzakire ako kagabo kazabaswera ba shahu. Bagabo mukomere ku bagore banyu namwe basore mukomere ku nshutikazi zanyu. Ese nkubwo umpereye nk’ umwana ibyo bintazi kandi uziko byica amenyo uziko naguha nyoko we!
Igitekerezo
Nuko ahubwo jye mwamuza nuwomugabo akama bombo kuko juajyira umushiha udashira nkavuganabi rero azabwire ibanga
icyonavuga nuko yazakora market yiwee tukajya duhorayo👌