Menya amayeri 24 akoreshwa n’abatekamutwe

Nyuma y’uko muri iyi minsi hagaragara ubujura bwifashisha uburiganya n’ubutekamutwe, Kigali Today yifashishije amakuru yakuye mu bantu batandukanye ibakusanyiriza bumwe mu buryo bukoreshwa n’abatekamutwe kugira ngo abantu babisobanukirwe bajye birinda, banashishoze mbere yo gufata icyemezo.

Ikoranabuhanga ni hamwe mu hakorerwa ubutekamutwe bwo ku rwego rwo hejuru
Ikoranabuhanga ni hamwe mu hakorerwa ubutekamutwe bwo ku rwego rwo hejuru

1. Hari umugore cyangwa umukobwa ushuka umuhungu amubwira ko afite imitungo yasigaranye y’umuryango we kandi ko ashaka kuyandika kuri uwo musore cyangwa umugabo yahamagaye kuko nta wundi afite yizera, akamwumvisha ko nayimwandikaho izaba ibaye iyabo bombi ndetse ko bashobora no kubana. Uwo mutekamutwe agatangira gusaba uwo ashaka kwandikaho iyo mitungo amafaranga yo kurangiza iyo gahunda, nyuma uwo mugore cyangwa umukobwa akaburirwa irengero ndetse na nimero za telefone yakoreshaga ntizongere kuboneka.

2. Hari abamenya amazina yawe n’ay’umwana wawe bakaguhamagara bakubwira ko umwana wawe yakoreye impanuka ku ishuri, agahita ajyanwa kwa muganga kandi ko arembye cyane, bakagusaba kohereza amafaranga mu buryo bwihuse kuri telefoni kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

3. Abandi bo bahamagara bavuga ko watsindiye amafaranga, wahawe impano cyangwa igihembo kuko witwaye neza mu gukoresha umurongo w’itumanaho cyangwa se ko watoranyijwe mu bakoresha umuyoboro w’itumanaho runaka, bakagusaba kohereza amafaranga kugira ngo ubashe guhabwa ibyo watsindiye.

4. Muri iyi minsi havugwa n’ubundi bwambuzi bushukana aho umutekamutwe umwe anyura imbere yawe agata amafaranga undi mutekamutwe bari kumwe akayatora ureba, yarangiza akakubwira ko mujyana ahiherereye mukayagabana, wabyemera wagerayo abandi bajura bakakugwa gitumo bagafatanya na wa wundi mwajyanye bakakwambura ibyo ufite bakagusiga iheruheru bagahunga.

5. Hari ubundi bujura bwavuzweho cyane bw’abatekamutwe babeshya umuntu ko hari amafaranga yibwe arimo gushakishwa, bakabwira umuntu kuzana amafaranga afite bakayamupfunyikira neza mu kintu gituma abasha kuyabika ahantu hiherereye kugira ngo nibamusaka batayabona. Abo bajura batwara icyo babitsemo amafaranga, nyirayo bakamuha ikindi kimeze nkacyo, yagera ahiherereye yafungura agasanga harimo nk’ibuye cg isabune.

6. Hari umusore utereta umukobwa amubeshya ko ari umucuruzi ndetse ko afite ibicuruzwa birimo kuva mu mahanga. Uwo musore ngo iyo amaze kwemererwa urukundo, abwira uwo mukobwa ko ibicuruzwa byafatiwe mu nzira, akamusaba amafaranga yo gutanga kugira ngo babirekure, yamara kuyamuha ntazongere kumuca iryera na nimero ya telefoni akayihindura.

7. Hari abashaka kwiba abatanga amatangazo baba bataye ibyangombwa. Hari abatega amatwi amatangazo yo kurangisha ibyangombwa bakandika numero za telefoni, bagahamagara izo nimero bavuga ko batiraguye ibyo bya ngombwa ariko ko bari kure, bagasaba nyiri izo nimero kuboherereza amafaranga yo kwifashisha nko mu rugendo kugira ngo bahure na nyirabyo babimushyikirize. Iyo ayo mafaranga bamaze kuyafata bashobora gushaka izindi mpamvu kugira ngo uboherereze andi yo kurangiza icyo kibazo ariko na yo wayohereza, nyuma wabashaka kuri ya telefoni ntubabone.

8. Hari abiyita ko bakorera sosiyete y’itumanaho, bakareba umuntu utuye ahantu hafite ubutumburuke bwigiye hejuru bakamubwira ko bahakunze bashaka kuhashyira umunara w’itumanaho kandi ko bazamwishyura amafaranga menshi abarirwa mu ma miliyoni, bakamusaba ruswa, cyangwa amafaranga y’urugendo, bamwizeza ko bazayongera mu yo bazamwishyura.

9. Hari abatekamutwe bizeza abashomeri akazi. Abo batekamutwe bamenya ko umuntu amaze igihe ari umushomeri bagashakisha nimero ze za telefoni. Uwa mbere uvugana na we amurangira undi wiyubashye (boss) uzamuha akazi, akamuha na nimero z’uwo utanga akazi. Utanga akazi ahura n’ugashaka akamwizeza ko hari ahantu hari akazi bakamwizeza n’umushahara uhanitse ariko bakamusaba ruswa kuko bizaca ku bantu benshi kugira ngo akabone. Uko bamenyerana ni ko ushaka akazi yisanzura ku bazamufasha kukabona, bakaba bamukorera n’ibindi bibi birimo kuryamana na we no kumwiba ibyo aifte nk’amafaranga, mudasobwa, telefoni n’ibindi.

10. Abajura no ku mbuga nkoranyambaga barahageze. Usanga hari abahungu bateretera abakobwa kuri izo mbuga nkoranyambaga bamara guhura bakemeranya kubana, bakarya amafaranga y’abakobwa bamara no kubatera inda bakaburirwa irengero.

11. Hari umutekamutwe uvuga ko aziranye n’abanyamahanga b’abakire cyangwa abazungu bashaka inzu zo kubamo bazikodesha kandi bishyura akayabo. Uwo mutekamutwe ahamagara umukomisiyoneri usanzwe uranga ibigurishwa, akamubwira ko hari umuzungu ashaka inzu yo gukodesha. Iyo nzu iyo imaze kuboneka, wa mutekamutwe azana n’umwe wigize umunyamahanga, bagashima inzu bakayiraramo ariko bagatanga impamvu zumvikanisha ko bazishyura bukeye, bakarara biba ibirimo, bwacya bakaburirwa irengero.

12. Mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa cy’ibyago, abantu bajagaraye, abatekamutwe bashobora kwivanga mu bari muri icyo gikorwa, basa n’abarimo gufasha mu myiteguro bakajya hamwe bagatwara ibintu babeshya ko ari umwe mu bo bafatanyije imyiteguro ubibatumye nk’intebe cyangwa se ibinyobwa, bamara kubihabwa ntihagire umenya aho barengeye.

13. Amayeri y’umwana, nyina n’umupolisi. Ubu ni ubundi bwoko bw’uburiganya bukorwa n’abatekamutwe, aho umukobwa w’inkumi atereta umugabo bakagera n’aho bemeranya kuryamana. Aho hafi haba hari umugore wigize umubyeyi w’uwo mwana n’umugabo wigize umupolisi, bafite n’ibyangombwa bigaragaza ko wa mwana ari uw’uwo mubyeyi kandi ko atujuje imyaka y’ubukure, bakagwa gitumo wa mugabo n’umwana bari mu byabo, umugabo bakamutera ubwoba bamubwira ko natishyura umubare runaka w’amafaranga afungwa burundu, umugabo akemera akayishyura kugira ngo adaseba akanafungwa.

14. Hari abohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni bakaguhamagara bakubwira ko bibeshye bakohereza amafaranga kuri nimero yawe bakagusaba kuyabasubiza ku yindi nimero. Urebye ubwo butumwa ubona koko ko ari ubugaragaza ko wohererejwe amafaranga nyamara nta yo bigeze bohereza.

15. Hari ababeshyeshya abantu ibintu bafindafinze bimeze nka Diyama (Diamond) bakayiha umuntu ngo abahe amafaranga makeya hanyuma we aziyungukire, bakaguha na nimero z’umuntu uyigura, uyigusuzumira ko ari nzima, ari na ko ugenda utanga ruswa, wishyura n’aya serivisi, ukajya kumureba ubasigiye ingwate, wagerayo ukamubura, wagaruka na ba bandi ukababura.

16. Hari abacuruza imyenda nk’ibitenge bipfunyitse mu isashi igaragaza ko bikiri bishya, wakigura wagikura muri ya sashi ugasanga ari agace gato kacyo bafashe imbere bapfunyikamo ibindi bintu by’ibitambaro bashyira mu isashi bakabeshya umuguzi ko ari gishya.

17. Hari umugore uhamagara umugabo akamubwira ko hari ibintu by’ubucuruzi ashaka ko baganiraho, umugabo agasanga umugore mu rugo rwe, umugore agasiga wa mushyitsi mu rugo agiye gushaka icyo amwakiriza.
Mu kanya gato hinjira umugabo wiyita nyiri urugo akamerera nabi wa mugabo asanze mu rugo rwe amwita ko aje kumusambanyiriza umugore, akamufatiraho icyuma cyangwa indi ntwaro, akamusaba kwishyura amafaranga cyangwa akahamutsinda, undi akayashakisha akayatanga aho kugira ngo ahasige ubuzima.

18. Hari abareba ahamanitse amazina na nimero za telefoni z’abantu basabye akazi ahantu, bagahamagara ushaka akazi bakamubwira ko ari abakozi bashinzwe gutanga ako kazi, bakamubwira ko bashaka kumufasha kukabona, ari na ko umwe ajyenda akoherereza undi kugeza ubwo bakwemeza ibyo bavuga, nyuma bakakwaka amafaranga, ibyanyu bikarangirira aho.

19. Hari abacunga ababyeyi bamaze kuva mu rugo bagiye nko ku kazi, bakaza bakabwira abana cyangwa umukozi ko umwe mu babyeyi abatumye nka Laptop yibagiriwe mu rugo cyangwa amubwiye nk’icyo akora cyangiritse aho mu rugo nka radio cyangwa televiziyo, umwana cyangwa umukozi akakimuha, yarangara gato wa wundi akakijyana. Hari n’abaza mu ngo bagasaba amazi yo kunywa, umukozi cyangwa umwana yajya mu nzu kuyamuzanira, undi agaterura icyo abonye hafi aho akiruka. Ubu buriganya hari n’ababukoresha bashaka kwiba abana.

20. Abatekamutwe bamwe usanga bakorana ari itsinda. Umwe ari umukomisiyoneri uranga ibibanza, inzu n’ibindi bigurishwa. Abwira ushaka kugura aho ikibanza cyangwa inzu igurishwa iherereye, akaguhuza n’abandi barimo uwitwa ko ari nyiri icyo kintu kigurishwa n’abandi bitwa ko ari abayobozi ndetse bafite n’ibyangombwa byose bikenewe, bakakugurisha nk’inzu cyangwa ikibanza by’abandi bantu, bitari ibyabo. Nk’iyo bashaka kugurisha inzu hari igihe bakubwira kuyirebera inyuma ntibemerere ushaka kuyigura kuyijyamo imbere kugira ngo abayibamo bayikodesha batabimenya bakazacika nyiri iyo nzu batishyuye.

21. Hari aboherereza ubutumwa bugufi abacuruza serivisi z’itumanaho cyangwa zo guhererekanya amafaranga, umucuruzi akabona ubutumwa bugufi muri telefoni ye bugaragaza n’umubare w’amafaranga yohererejwe nyamara ari impimbano, nta n’amafaranga yoherejwe, umucuruzi yamara guha uwo mutekamutwe amafaranga, akaburirwa irengero na za nimero ntiyongere kuzihamagara ngo bikunde.

22. Hari ababeshya ko baziranye n’abapolisi bakora mu byo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kababasaba ruswa kugira ngo bazabashakire izo perimi bitabaye ngombwa ko bakora ikizamini, umwe akaguha nimero z’undi ubikoramo, mwavugana na we akakubwira ko perimi uzayibona kandi ko uzatanga amafaranga wamaze kuyibona, ariko byagera hagati bakakubwira ko hajemo imbogamizi, bakagusaba gutanga umubare runaka w’amafaranga kugira ngo iyo gahunda yihute. Nyuma andi yasigaye bagusaba kuyitwaza ukayabazanira uje gufata na perimi yawe. Uwigize mukuru uhagarariye abatanga perimi (Afande) agusaba kuyahereza uwo bakorana muto bakakwizeza ko agiye kuyizana aho ibitse ugategereza ko azagaruka ugaheba.

23. Hari abiyitirira ibigo cyane cyane ibya Leta bagatanga “Bon de Commande” z’impimbano z’ibicuruzwa bikenewe, ndetse bagakoresha n’impapuro mpimbano za banki bagaragaza ko bamaze kwishyura. Mbere yo kugemura ibyo abo bantu basaba, ibyiza ni ukumenya niba koko icyo kigo cyatanze isoko ari cyo, ndetse ukareba no kuri banki niba ayo mafaranga yamaze kugera kuri konti.

24. Hari abandi batekamutwe basaba imyirondoro, nimero z’indangamuntu, n’ibindi nka email, nimero za telefoni n’amazina yawe, bakabikoresha mu buriganya mu izina ryawe.

Ibikorwa by’ubutekamutwe icyo bihurizaho ni ugusaba umuntu amafaranga, uyasabwe akizezwa akazi, isoko, ishuri mu mahanga cyangwa n’izindi nyungu zihuse. Ababivuga baba babeshya bagamije gushuka umuntu no kumwambura amafaranga ye. Abantu bagirwa inama yo kwirinda gushaka gukira vuba no kugera ku bintu batavunikiye.

Benshi mu batekamutwe bakoresha telefoni zifite nimero zitabanditseho ahubwo bakazandikisha ku bandi bantu. Abo batekamutwe babikora birinda ko bamenyekana bagatabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Uramutwe hari ubundi butekamutwe uzi cyangwa ubuhamya ufite, wabusangiza abasoma amakuru kuri Kigali Today kugira ngo na bwo abantu babumenye bityo ntibazagwe mu mitego y’ababashuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hakizimana ushobora kuba uri umuhanga mu amtegoko ukaba n’umufizofe.

Ariko mange harigihe nari nafuzwe noneho mukiganiro cy’imfungwa numvamo amayeri akoreshwa mubujura:

Nk’umunu wateguye ikitso muri banki ashobora kwiba sheki akayisinya akayuzuzaho amafranga akayijyana muri banki agatwara frw kuko afitemo ubimufashamo.ya amafranga akaba yayajyana nko muruganda kukugura ibicuruzwa ariko bigasohaka kumazina ya nyiri sheki. Ibivuruzwa umujura akabigurisha Cashi akayatwara kugirango nafatwa azisobanure ko yatumwe na nyiri sheki akaba frw yaroyitiye yarayamuguriyemo ibicuruzwa yarakeneye. Ubwo s uwibwe ko iperereza ritazatekereza amayeri umujura yakoresheje.azansindishwa n’ibimenyetso.

Nkubito yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Turabashimiye kuri izo ngero mutugejejeho murakoze

ishimwe jean paul yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

tubashimiye ukuntumuduha amakuru meza gs mugemutwungura ubwenge kubumenyi bwikirere nimibereho yabaganga murwanda murakoze cyaneee imanayirwanda ihorananamwe

imanishimwe Gad mavubi yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Ibi ni ubuubuzi pe, ikindi ni uko "Hari abaguhamagara kuri telefoni bakavuga ko ari umwe mu nshuti za hafi muziranye bavuga ko bagize ibyago i.e. Umuntu wabo wa hafi apfuye, cga akoze impanuka, bikarangira baka amafaranga kuri mobile money"

Tubirwanye si iby’i Rwanda

Murakoze

BH yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ubwo buryo bw’abatekamutwe.

Hari ubundi buryo bakoresha aho baba bazi neza famille yawe bakaba bamenya niba muri famille yawe hari umuntu ufunzwe kubera icyaha runaka maze bagashaka numero yawe bakaguhamagara bagutera ubwoba biyita abapolisi kandi ko muri gereza hari umuntu watanze ubuhamya akagushinja , maze bakakwaka amafaranga runaka bakakubwira ko nutayatanga bazazana pandagari aho ukorera bakagutwara bagusebeje mu Bantu bakuzi, iyo ugize ubwoba rero urayabaha da.
nzi uwo byabayeho.
murakoze.

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Amayeri ni menshi hakenewe kumenya ugirira ineza (inyungu)undi atigiriye aba ari umujura.
1:ishaba.
2:akazi.
3:gutombora.
4:kwivanga munshingano.

Nkubito yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka