‘Make-up’ zayobeje imashini zisaka, uwazisize ategekwa kuzihanagura
Mu Bushinwa, umugore yategetswe kwihanagura mu isura akivanaho ‘make-up’ nyinshi yisize, kubera ko imashini yo ku kibuga cy’indege yananiwe kwemeza niba isura ibona ihura n’imyirondoro yatanze.

Videwo yafashwe ndetse igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bidasanzwe kubona umuntu imashini iyoberwa kubera kwisiga ibintu byinshi mu isura, igaragaza uwo mugore arimo yihanaguza udutambaro dutose, kugira ngo imashini ishobore kumenya isura ye nyayo.
Byabereye ku kibuga cy’indege cya Shanghai, aho muri iyo videwo uwo mugore agaragara afite ‘camera’ ayirebesha mu maso kugira ngo ashobore kwihanagura, muri iyo videwo kandi humvikanamo ijwi ry’umukozi wo kuri icyo kibuga cy’indege, amubwira ko agomba kwihanagura neza akamaraho ibyo yisize, kugeza ubwo isura ye iza isa neza neza n’ifoto iri mu byangombwa bye.
Yagiraga ati “Hanagura ibintu byose wisize, kugeza ubwo uza usa n’ifoto iri muri ‘passport’ yawe. Ubundi se kuki wisiga make-up nyinshi bigeze aha? Uba urimo wikururira ibibazo”.
Mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo baseka uwo mugore, abandi bavugaga ko ateye impuhwe, kuko yahuye n’ikimwaro gikomeye, kubona ikintu nk’icyo kimubaho imbere y’abantu, ndetse bamwe bavuga ko aho ibihe bigeze mu iterambere, make-up zitagombye kuba ikibazo muri izo mashini zishinzwe guhuza amasura y’abantu n’amafoto yo ku byangombwa.
Umwe muri abo bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “uko make up yaba imeze kose, ntiyagombye kuba ikibazo gituma isura y’umuntu itamenyekana, si byo? Ahari ubwo igihe ntikigeze cyo kuvugurura imashini zo kuri icyo kibuga cy’indege?”
Icyo kibazo cyabaye kuri uwo mugore, hari n’abandi bagore bo mu Bushinwa bahuye nacyo mu minsi yashize, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru OddityCentral, aho babaga bavuye muri Koreya y’Epfo kwibagisha mu isura bigamije kongera ubwiza bwabo (facial plastic surgery), bigatuma bahinduka bikabije ku buryo amasura yabo atagisa n’amafoto ari ku byangombwa byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|