Madamu yambaye ikariso itari ubururu n’umweru yambona - Rwarutabura

Ngenzahimana Bosco uzwi ku izina rya Rwarutabura yavuze atebya ko yatangiye gufana Rayon Sports akiri mu nda ya nyina, ngo n’umugore we ni umufana ukomeye wambara n’umwenda w’imbere w’umweru n’ubururu.

Rwarutabura n'umugore we barakundana cyane
Rwarutabura n’umugore we barakundana cyane

Rwarutabura wemeza ko nta yindi kipe yafana mu Rwanda, avuga ko irangi yisiga kuri buri mukino, arigura ibihumbi 30Frw, byose ngo akabikora yitangira ikipe.

Rwarutabura w’imyaka 35, afite umugore n’umwana bose bakaba ari abafana. Ati "Madamu yibeshye akambara ikariso itari ubururu n’umweru yambona. N’iyo agiye mu isoko kugura turiya twenda ni ukubanza gushishoza kugira ngo atagura irindi bara”.

Rwarutabura avuga ko umugore we adaterwa ipfunwe no kubona umugabo we yisize amarangi, kuko ari na we ujya kugura iryo rangi akarimusiga.

Ati "umugore wanjye ampora hafi ni na we unsiga amarangi. Ajya kuyangurira akayatunganya akayansiga, yarangiza ati ’mugabo wanjye genda ushwanyaguze”.

Rwarutabura ni umusore mwiza, iyo atisize amarangi ntiwamumenya
Rwarutabura ni umusore mwiza, iyo atisize amarangi ntiwamumenya

Rwarutabura avuga ko n’ubwo akora akandi kazi ko gucuruza inkweto ngo ubufana bumubeshejeho, kuko amaze kurira indege inshuro nyinshi ajya mu bihugu binyuranye, kandi yarize amashuri abanza gusa.

Ati "Afurika yose narayizengurutse. Nagiye Algeria, Malawi, Zambia, za Burundi za Kenya hose, za Afurika y’Epfo, za Misiri hose nagiye nshwanyaguza.

"Nageze muri Kenya barumirwa, i Burundi ho bampaye n’abanshungira umutekano, najyaga nshuruza caguwa ariko bazikuyeho ubu ndacuruza inkweto”.

Yemeza kandi ko adashobora kwaka Rayon sports amafaranga, ahubwo ngo ni we uyiha.

Ati "Ahubwo ni njye uyatanga. None se ko umufana ari we utanga amafaranga ikipe ni yo yayaguha?

"Umufana ni we utanga amafaranga nk’igihe yagiye kuri Stade akishyura. Gusa Rayon nakubwiye ko ari umubyeyi, ni Papa ni Mama, wabura iki se ufana Rayon Sports?, Rayon sports yamfashije byinshi, yampaye aho kuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

igitekerezo cyanjye se ni ingenzi buriya ra?

MPANO Christian yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Rayon Sport ni ubukimbe bwuzuye ubughanga. N umusaza rukujuru

Gasabo yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Nangemfana leyo iyoyastinzwe sintuza yewe ndanarira.

Niragire Damie yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

iyo kariso yubururu niyo itera umwaku Rayon iyo yatsinzwe

cyubahiro gus yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

NANJYE NDI UMUFANA UKOMEYE WA GIKUNDIRO IYO YAKOZWE MUGISHO SINTUZA

RWASAMANZI yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Kuraje Gikundiro ni sawa cyane..!

Danick yanditse ku itariki ya: 26-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka