Kubera izabukuru yabonye abandi bagiye gusezerana nawe arabakurikira ngo asezerane
Umusaza Gasigwa Stratton w’imyaka 68 utuye mu mudugudu wa Bienvenu mu kagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, yabonye indi miryango igiye gusezerana tariki 31/05/2012 abwira umugore we Nyiransabimana Groliose ngo akarabe vuba bajye gusezera nk’abandi.
Nyiransabimana yumviye amabwiriza ahawe n’umugabo we arakaraba bakurikira abandi bagiye gusezerana ngo nabo ubuyobozi bubasezeranye.
Baragiye bageze ku biro by’umurenge wa Mbuye igihe cyo gusezeranya kigeze ubuyobozi burebye ku rutonde rw’abagomba gusezaranywa busanga umuryango wa Gasigwa Stratton nturi ku rutonde rw’abagomba gusezerana.
Gasigwa abajijwe impamvu atari ku rutonde rw’abagomba gusezerana avuga ko we yagiye kwiyandikisha ku mukuru w’umudugudu ngo ntiyari azi ko ari ngombwa ko azajya kwiyandikisha ku biro by’umurenge.
Yagize ati “njyewe nagiye kwiyandikisha kwa mudugudu, nta nubwo narinzi ko ibyo gusezerana ari uyu munsi, gusa nabonye abandi bagiyeyo kandi nzi ko mudugudu yanyanditse nanjye nkurikira abandi”.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa, yavuze ko Gasigwa nta wamurenganya ko byatewe n’izabuku, gusa akaba yamwemereye ko agenda akuzuza ibisabwa ubundi akazasezerana mu kindi kiciro kizakurikiraho.
Umurenge wa Mbuye wasezeranyije imiryango 28 hatarimo umuryango wa Gasigwa Stratton.
Gasigwa yagaragaje ko ababajwe n’uko atasezeranye n’umugore we ngo kuko bari bafite na gahunda yo kuzasezerana imbere y’Imana.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|