Ku myaka 92 y’amavuko yibarutse umwana
Umusaza witwa Ramjit Raghav w’imyaka 96 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yibarutse umwana we wa kabiri.
Ramjit Raghav ahise aca agahigo ku isi ko kuba ariwe mugabo ubyaye umwana afite imyaka 96 kuko bitari bikunze kubaho nk’uko byemezwa n’abahanga.

Yibarutse umwana wa kabiri amubyaranye n’umugore we ufite imyaka 54 y’amavuko, ibi bibaye nyuma yaho uyu musaza yari amaze imyaka ibiri gusa yibarutse umwana we w’impfura.

Uyu musaza yatangaje ko atari kubushake bwe ahubwo ko ari ukubera Imana yamurebye ikabona akwiye umwana wa kabiri; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa 7s7.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza mutubwira amakuru menshi yo mumahanga ariko mujye muzana mo n"udushya two mu Rwanda cyane cyane nkazabyenda gusetsa murakoze
Biratangaje pe!ariko se burya abazungu bakennye gutya babaho!birababaje pe.reba icyenda amufashemo,inkweto yambaye!!gusa ntibimubujije kuba umu star