Ku myaka 10 gusa yibarutse umukobwa
Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Kolombiya ufite imyaka icumi y’amavuko, yabyariye umwana w’umukobwa mu bitaro bya Manaure mu cyumba cyakirirwamo indembe.
Uwo mwana w’umukobwa ukomoka mu bwoko bwita Wayuu bavuga ko ari ubwoko bw’abakene yari amaze ibyumweru 39 atwite ubwo bamutwaraga ku bitaro kubera kuvirirana no kuribwa cyane. Uyu mwana ni ubwa mbere yari agejejwe kwa muganga mu gihe cyose yari amaze atwite.
Kubera impungenge nyinshi ko uwo mukobwa n’uruhinja rwe bashoboraga kuhatakariza ubuzima abaganga bahise bihutira kumubaga ngo bamukure uruhinja mu nda. Uruhinja rwari rufite ibiro 2.2 kandi uwo mukobwa we yari akiri muto cyane ; nk’uko byatangajwe na Televiziyo Univision Noticias tariki 06/04/2012.
Ku bw’amahirwe byagenze neza, ubuzima bw’uwo mubyeyi w’imyaka icumi ndetse n’ubw’uruhinja bwe bumeze neza ; nk’uko bitangazwa n’umwe mu baganga bo ku bitaro yabyariyemo.
Ubwoko bw’aba Wayuu akomokamo bwirinze gutangaza izina rya se w’umwana ariko birakekwa ko iyo nda yaba yarayitewe n’umugabo w’imyaka 30 y’amavuko. Niyo uwateye inda uwo mukobwa yamenyekana ubutabera ntacyo bwabikoraho kuko Leta ya Kolombiya isa n’aho hari ubwigenge yahaye ubu bwoko bw’aba Wayuu.
Abaganga babyaje uyu mwana bavuga ko kuri bo nta gitangaza babibonyemo kuko atari ubwa mbere bari babyaje umwana nk’uyu kandi bose bakomoka mu bwoko bw’aba Wayuu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|