Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong Un yategetse ko abatunze imbwa bazitanga zikaribwa

Inzara yatewe na COVID-19 n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru yatumye Perezida Kim Jong Un ategeka ko abatunze imbwa bose bazitanga zikabagwa abaturage bakabona ibyo kurya.

Perezida Kim Jong Un biravugwa ko na we yatanze imbwa ye akunda barayibaga
Perezida Kim Jong Un biravugwa ko na we yatanze imbwa ye akunda barayibaga

Kim Kong-un yategetse abaturage n’abayobozi bose gutanga imbwa zabo kugira ngo zicwe ibyo kurya biboneke ku miryango yibasiwe n’inzara.

Raporo y’ikinyamakuru Chosun Ilbo cyo muri Koreya y’Epfo ivuga ko imbwa ziri mu kaga cyane kuko ubu inyama zayo ngo ziri kuribwa ku bwinshi abaturage babyishimiye.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki cyemezo gishobora kuba kigamije guhosha uburakari bw’abaturage kubera ubukungu bw’igihugu bwikubise hasi. Amakuru avuga ko abayobozi bose bagaragaje ingo zifite imbwa batunze bategekwa kuzitanga ngo ziribwe cyangwa bazamburwe ku ngufu ku itegeko ryashyizweho n’umukuru w’igihugu.

Amatungo y’imbwa yamaze gukusanyirizwa hamwe, amwe ajyanwa mu nzu zigenewe inyamaswa ndetse izindi zikagurishwa muri za resitora zimenyereweho gucuruza inyama z’imbwa. Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Koreya ya Ruguru ifite amaguriro azwiho gutunganya inyama z’imbwa ku buryo budasanzwe zigakundwa n’abaturage.

Muri iki gihugu, abantu basanzwe borora ingurube n’andi matungo asanzwe, ariko abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ndetse n’abatunzi bo ngo usanga batunze imbwa cyane kuva mu myaka ya za 90 nk’ikimenyetso cyo kuba uri umukire cyangwa umuntu ukomeye.

Ikibazo cy’ibihingwa byangiritse muri covid-19 giteye gite?

Raporo iherutse gutangazwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abagera kuri mirongo itandatu ku ijana (60%) by’Abanyakoreya ya Ruguru bafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.

Mu byumweru bishize, imvura nyinshi n’umwuzure byangije ibiribwa muri iki gihugu, byiyongera ku ngaruka zo kuba cyaragiye gikomanyirizwa ndetse kigahabwa ibihano bishingiye ku bukungu mpuzamahanga, biturutse ku gukora no kugerageza intwaro za kirimbuzi.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Koreya ya Ruguru ni wo muryango wonyine ushobora kugera mu ntara zose icyenda, kandi abakorerabushake barenga 43.000 bagiye bakorana n’itsinda ry’ubuzima mu bikorwa byo gukumira COVID-19; ndetse no gufasha imirimo ijyanye no kugoboka abibasiwe n’umwuzure, nk’uko Antony Balmain wo muri Croix-Rouge yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Balmain yagize ati: "Inzu amagana zarangiritse kandi ahantu hanini hari hahinze umuceri hangijwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi.

Mu kwezi gushize nibwo Perezida Kim Jong Un yatanze itegeko risa n’impuruza, asaba abaturage kwitwararika no kurushaho kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus nyuma y’uko kigaragaye mu baturage benshi ariko imibare bikaba bitoroshye kuyibona bitewe n’uko bigoye kubona amakuru avugwa muri iki gihugu.

Amakuru yaho akenshi akunda gutangazwa na Korea y’Epfo byahoze ari igihugu kimwe.

Amakuru avuga ko Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu gace kitwa Kaesong gahana imbibi na Korea y’Amajyepfo aho umugabo bivugwa ko yatorotse Leta ya Pyongyang agahungira muri Koreya y’Epfo muri 2017, ari we wagarutse mu mezi ashize afite ibimenyetso by’iyi ndwara bituma aka gace gashyirwa mu kato ariko bisa n’aho byari byakererewe kuko no mu tundi duce tw’igihugu yari yarangije gukwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sha ndumva bagowe ariko bihangane namunu nibundi inyama ninyama nibundi imbwa niyica

Ruberya. Theogen yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

korea ndumva ifite umwaku pe! cyakoze iryo tungo rigoboke abo bene wacu, Leta nibafashe ayo bashoraga mubisasu bayahahishe

Kayumba peter yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka