Koreya y’Epfo: Bahembwe amacupa y’amazi yakoreshejwe nk’ibihembo mu irushanwa

Muri Koreya y’Epfo, abategura irushanwa ngarukamwaka ry’ibitaramo by’indirimbo, imikino na za Filimi muri Kaminuza yo mu Ntara ya South Chungcheong, basabye imbabazi nyuma yo gutanga amacupa y’amazi yari yakoreshejwe n’abagize rimwe mu matsinda aririmba rinakunzwe cyane muri ako gace rizwi nka ‘Oh My Girl’, nk’ibihembo ku bafana b’iryo tsinda bagaragaje impano zabo.

Amacupa y'amazi yakoreshejwe n'abagize itsinda rya "Oh my Girl" niyo yatanzwe nk'ibihembo
Amacupa y’amazi yakoreshejwe n’abagize itsinda rya "Oh my Girl" niyo yatanzwe nk’ibihembo

Ku itariki 26 Gicurasi 2024, iryo tsinda ry’abahanzi b’abakobwa rya ‘Oh My Girl’ ryaririmbye muri iryo rushanwa ribera muri Kaminuza ya Asan, mu Ntara ya South Chungcheong. Gusa, ibyakurikiye nyuma yo kuva ku rubyiniro nibyo byahindutse inkuru zikomeye mu binyamakuru byo muri icyo gihugu.

Nyuma ya videwo nyinshi zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zaho muri Koreya y’Epfo, zigaragaza umwe mu bategura irushanwa, ahamagara abantu b’igitsinagabo, bafana iryo tsinda rya ‘Oh My Girl’, abajyana ku rubyiniro, maze akusanya amacupa y’amazi yari yasizwe n’abagize iryo itsinda.

Yahise abwira abo basore n’abagabo kugaragaza impano zabo, kugira ngo babone amahirwe yo kuba bakwegukana rimwe muri ayo macupa y’amazi yakoreshejwe, aho ugaragaza impano yari yemerewe guhitamo icupa agendeye ku wo akunda cyane mu itsinda rya ‘Oh My Girl’ akemererwa gutwara icupa yanyweshaga.

Uwo wateguraga irushanwa yumvikanye muri izo videwo zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abaza umwe mu basore n’abagabo barimo bagaragaza impano zabo ati, ”Urashaka gutwara icupa ryande?" nyuma amuhereza icupa ry’uwo yari yasabye.

Yakomeje atyo atanga ayo macupa yari yakoreshejwe n’abakobwa bo muri ‘Oh My Girl’ uwitwaye neza mu irushanwa, agahabwa igihembo cy’icupa ryasizwe n’uwo akunda cyane mu itsinda, kugeza arangiye.

Gusa ibyo byakozwe n’abategura iryo rushanwa byanezwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, birangira umwe mu baritegura utaravuzwe amazina yiyemeje gusaba imbabazi mu izina rya bagenzi be ku bikorwa bakoze.

Yagize ati, “Mu buryo bwo kwibeshya, nibwiye ko cyaba ari igikorwa cy’urwibutso rwiza, ariko birangira nabi biteje ikibazo. Abagiye mu irushanwa ryo kugaragaza impano bari biteze ibindi bihembo, ariko batungurwa no kubona bahawe amacupa y’amazi yakoreshejwe n’abagize itsinda rya ‘Oh My Girl’. Ibi byabaye byatewe n’ubushishozi bwanjye bukeya rero ndabinginze mube ari njyewe munenga, ntimunenge abemeye kuyakira nk’ibihembo.”

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Inama nkuru y’abanyeshuri yari iri mu itegurwa ry’iryo rushanwa, nayo yasabye imbabazi, ariko ibyo ntibyari bihagije kugira ngo biturishe amajwi y’abakomeza kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko bitabaho, uretse kuba bibangamiye isuku, hari n’ababonye ko ari agasuzuguro gakabije kuri abo barushanwaga, bagahembwa amacupa y’amazi yakoreshejwe.

Umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga agira ati, “Koko uru nirwo rwego rw’irushanwa ritegurwa na Kaminuza? Ni urwego ruciriritse."

Undi yanditse agira ati, “Mufite imyumvire imeze ite ku bantu b’ibyamamare cyangwa se ku bagore, ku buryo mwakora ibintu nk’ibyo?.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka