Koreya y’Epfo: Abanyeshuri bareze Guverinoma kubera gusorezwa ikizamini isaha itaragera

Muri Koreya y’Epfo, itsinda ry’abanyeshuri bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro, nyuma y’uko abarimu babo basoje ikizamini cya ‘The Suneung’, bivugwa ko gihindura ubuzima.

Icyo kizamini ubundi ngo kiba ari kirekire cyane kandi gikomeye, bikajyana n’uko kizwiho kuba ari ikizamini gihindura ubuzima muri Koreya y’Epfo.

Uretse kuba amanota ava muri icyo kizamini ari yo agena ishuri umunyeshuri azakomerezamo, ayo manota ni na yo agena ibyo umuntu ashobora gukoramo akazi n’ibindi.

Ibyo rero ngo ni byo bituma abanyeshuri ndetse n’ababyeyi baha agaciro kanini icyo kizamini ‘the Suneung.

Ni ikizamini gikorwa mu masaha umunani (8), muri icyo gihe, Koreya y’Epfo iba yashyizeho ingamba zafasha abanyeshuri gukora nta kibabangamira, harimo gutinda gufungura amasoko y’ubucuruzi, gufungura ahakorerwa ikizamini kugira ngo abanyeshuri bakore batuje.

Umwe mu barimu aherutse gusoza icyo kizamini mu gihe hari hasigaye amasegonda 90 ngo ayo masaha 8 yagenewe ikizamini arangire, maze bimuviramo ibibazo bikomeye harimo no gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Icyo kibazo cyabereye mu Murwa mukuru Seoul, inzogera yo gusoza ikizamini ivuga hakibura amasegonda 90, ngo isaha yagenwe igere, abashinzwe guhagararira ibizamini (supervisors) bahita bakusanya impapuro abanyeshuri barimo bakoreraho, nubwo bahise bagaragaza ko inzogera ivuze igihe kitageze.

Gusa ubuyobizi buhagarariye icyo kizamini bwemeje ko habayeho kwibeshya ku isaha, ndetse bwiyemeza kubikosora butanga uwo munota n’igice mu gihe cyo gufata ifunguro rya ku manywa, ariko icyakomeje kubabaza abanyeshuri ni uko ntacyo bari bemerewe kongera ku bisubizo bari bamaze kwandika.

Ibyo ngo byahungabanyije abanyeshuri nk’uko byatangajwe na Odditycentral.com, ku buryo byatumye badakora neza ibindi bizamini byakurikiyeho, bikubiye muri icyo kizamini cya ‘the Suneung’, ndetse bamwe muribo bacitse intege burundu bava no mu kizamini.

Ku wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, abanyeshuri 39 batanze ikirego mu rukiko, barega Guverinoma ya Koreya y’Epfo, basaba indishyi ya Miliyoni 20 z’Ama-won ($15,400) kuri buri munyeshuri muri abo 39, ni ukuvuga agaciro k’ibyo batakaje mu mwaka bamaze bategura icyo kizamini.

Uhagarariye abo banyeshuri mu mategeko, Kim Woo-suk, yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bashinzwe uburezi batigeze basaba imbabazi, kandi ko yizeye ko azatsinda urwo rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good.
Is their right.

DUSANGUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 25-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka