Kompanyi yitwa Louis Vuitton yakoze ibirinda mu maso kimwe kigura hafi miliyoni y’Amanyarwanda

Ku bakunda kwambara ibyakozwe na Kompanyi Louis Vuitton (LV) bagiye kujya bagura ibikoresho byo kwirinda mu maso cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19 bizwi nka ‘Face Shield’ ku giciro cy’Amadolari ya Amerika 946 (angana n’Amafaranga y’u Rwanda 916,575) guhera tariki 30 Ukwakira 2020.

Ni mu gihe bene ibyo bikoresho biboneka ku isoko mu Rwanda bigura amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi.

Louis Vuitton ni rimwe mu mazina y’amakompanyi akomeye akora imideli yerekeranye n’imyenda, inkweto, imibavu n’ibindi bikoresho bitandukanye by’ubwiza, ikaba izwiho kuba yigonderwa na bake kuko ihenda. Mu itangazo LV yasohoye yavuze ko iki gikoresho kirinda isura ari igikoresho cy’ubwiza ndetse kigatanga n’ubwirinzi.

Iki gikoresho gifite ibirango bya Louis Vuitton. Aho gifatiye ucyambaye ashobora kukizamura cyangwa akakimanura igihe ashakiye. Ikindi ni uko kirinda izuba kuko kirijima mu gihe cy’izuba.

Si ubwa mbere kompanyi ya Louis Vuitton igerageje gufasha kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kuko muri Werurwe yatanze imyenda yabugenewe 2,500 abaganga bambara bavura abarwayi ba Covid-19. Yakoze n’isabuni y’amazi yo gukaraba mu maso mu ruganda rwayo rukora imibavu.

Dr Anthony Fauci, impuguke mu by’ubuzima akaba n’umushakashatsi kuri covid-19, yavuze ko bene ibi bikoresho birinda isura bidatanga ubwirinzi bwuzuye mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu Rwanda inzego z’ubuzima zisaba abambara bene ibi bikoresho byo kwirinda mu maso (face shield) kwambara agapfukamunwa mo imbere kuko iyo ntakarimo umwuka usohoka n’amatembabuzi akaba yasohoka cyangwa akagera ku muntu ubyambaye cyangwa uwo bari kumwe mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka