Kirehe: Hongeye kuvuka umwana ufite imitwe ibiri

Umukobwa w’imyaka 18 usanzwe ukora akazi ko mu rugo, yabyaye umwana w’umuhungu, avukana imitwe ibiri ku mugoroba wa tariki 22 Kamena 2016, nyuma y’iminota mike uwo mwana ahita apfa.

Ifoto y'uwo mwana wavukanye imitwe ibiri agahita apfa.
Ifoto y’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri agahita apfa.

Bushishi Eusebe, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde, ari na ho uwo mwana yavukiye, yatangarije Kigali Today ko uwo mukobwa yagejejwe mu kigo nderabuzima, umuforomo amusuzumye asanga umwana atameze neza mu nda, mu gihe batumije Imbangukiragutabara (Ambulance) mu bitaro bya Kirehe, uwo mukobwa ahita abyara.

Bushishi avuga ko uwo mwana akimara kuvuka, hashize umwanya ahita apfa.

Yagize ati “Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri iteye ku gihimba kimwe, nyuma yo kumukorera amasuku ahita apfa. Ubu nyina aracyitabwaho n’abaganga.”

Tariki 23 Gashyantare 2016, mu bitaro bya Kirehe havukiye na none umwana ufite imitwe ibiri na we aza gupfa nyuma y’icyumweru ubwo yitabwagaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

YIHANGANE UWO MUBYE.

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

Ntakundibyagenda Icyo Imana Yagupangiye Ntabwo Wakivuguruza Niyihangane Imana Irahari Kandi Izamuha Undi Kandi Abaganga Bamwitehe Bihagije !

Nsabimana Jean Cloude Kadogo yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

uwo mubyeyi niyihangane imana izamuha undi umuhoza amarira.

ange yanditse ku itariki ya: 31-07-2016  →  Musubize

Niyihangane ntakundibyagenda, gusa ubufashabukomeze kumugeraho kdi anahumurizwa.

Emile Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

NIYIHANGANE NONE SE KONTAWANGA ICYO IMANA IMUHAYE NTAKUNDI

NGABO JEAN yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

yihangane buiya niko imana yabigennye

mpore yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Imana niyo izibyayo uwo mubyeyi yihangane Imana izamuha undi

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka