Kigali: Ubukwe bwasubikiwe mu rusengero, Minisitiri Busingye yizeza ubutabera muri iki kibazo

Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero arira afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.

Ibi byabereye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Gikondo Diyoseze ya Kigali, mu ma saa munani z’amanywa.

Paruwasi ya Gikondo yiteguraga gusezeranya Niyonsaba Innocent na Tuyisabe Berthe babarizwa muri EAR Diyoseze ya Gahini ubukidikoni bwa Rukomo Paruwasi ya Gishuro.

Mu gihe Pasiteri yiteguraga gusezeranya aba bageni, hinjiye umubyeyi ufite abana batatu arira afata mu mashati Niyonsaba Innocent ndetse n’abana bararira bituma Pasiteri agirana ibiganiro mu muhezo n’abageni bagiye gusezerana ndetse n’uwo mubyeyi birangira hafashwe umwanzuro wo gusubika igikorwa cyo kubasezeranya.

Inkuru ya Afrimax ivuga ko Dukuzumuremyi Janvière ari we mubyeyi wumvikanye arira avuga ko yabyaranye na Niyonsaba Innocent abana batanu harimo impanga inshuro ebyiri, akaba batatu abarera wenyine mu gihe abandi ngo se yabamwimye.

Mu marira menshi, yumvikanye asaba indezo y’abana afite batatu ariko akanahabwa abandi babiri b’abahungu se afite.

Ati “Twashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, yansize mfite inda nkuru ya gatatu, njya iwabo nahamaze amezi 2 maze kubyara. Bambwiye ko batabasha kuntunga n’abana bambwira ko ngomba kujya iwacu, bamperekeje saa cyenda z’ijoro mpeka umwana umwe undi mufashe mu ntoki, ntega imodoka njya iwacu.”

Dukuzumuremyi avuga ko atabashije kuguma iwabo, ahubwo yahisemo kujya kwikodeshereza kugira ngo abashe kurera abana be.

Avuga ko yahamagaraga umugabo we ntamwitabe yanamwitaba akamubwira nabi ku buryo nta kintu na kimwe yamufashije mu buzima.

Avuga ko abayeho nabi kugera aho asiga akingiranye abana be mu nzu kuko atabasha kubajyana aho aba yagiye guca inshuro.

Yagize ati “Jyewe mba mu icumbi, kubona icyo kurya cy’abana birangora ubwo nsiga abatoya mfite mbakingiranye mu nzu, bakajya birirwa munsi y’urugi, abanyamuhanda bakabashungera, abafotora bagafotora, abana birirwa munsi y’urugi barira.”

Yavuze ko gusiga akingiranye abana mu nzu ari ukubura uko yabigenza kuko nanone atakura mukuru wabo mu ishuri kugira ngo asigarane barumuna be.

Yavuze ko icyamuzanye ari ukubaza se w’abana imibereho yabo ndetse no kumuha abana be babiri yamwimye we n’umuryango we.

Arifuza ko inzego zirenganura abana zamufasha abana be bagahabwa uburenganzira ndetse akanahabwa abana be akabirerera.

Ati “Bamfashe abana banjye baboneke ni cyo nifuza n’Igihugu cyose kibimenye kimpeshe abana banjye kandi baharanire n’uburenganzira bw’aba bana, kubaho kwabo, kwiga kwabo n’aho kubaho kwabo ntaho mfite.”

Yakomeje agira ati “Sinibaza niba Igihugu gishyigikira ibi bintu, umugabo ungana kuriya, ufite amaboko mazima, agomba kubyara abana bakaba mayibobo mu gihugu. Mana niba dufite amategeko aturengera muri iki gihugu, Mana, amategeko arengere abana banjye.”

Dukuzumuremyi avuga ko ikimubabaza cyane ari uko abana yamwimye na we atabarera ahubwo barerwa n’iwabo, ibintu avuga ko ari ukumwima uburenganzira ku bana be ku buryo batanamusura cyangwa na we ngo yemererwe kubasura.

Pasiteri Kanana Cedric muri Paruwasi ya Gikondo muri Diyoseze ya Kigali ari na we wagombaga gusezeranya aba bageni, avuga ko nk’uko bijya bibaho, uwo mushumba akaba yari yatiye urusengero rwa EAR Gikondo ngo aze kuhasezeranyiriza abo bageni kuko bari kuzatura i Kigali akaba ari na ho bari gukoreshereza imihango y’ubukwe.

Umushumba wa EAR/Gishuro yari yasobanuye ko barangiwe inshuro 3 muri iyo Paruwasi kandi bakaba barashyingiwe mu murenge, uwo mushumba asaba ko bamufasha bakamusezeranyiriza abo bageni kuko yari yagize impamvu zitunguranye zituma atahibera ubwe.

Avuga ko bafashe umwanzuro wo gusubika ubukwe abo bantu bafitanye ibibazo bakabanza bakabikemura.

Yagize ati “Twe nk’abatiwe urusengero, ntabwo dushobora gusezeranya no kujya mu bindi bintu byose kandi bafite aho bakomoka na Pasiteri wabo. Umwanzuro uzaturuka kuri Pasiteri wabo kuko ari we ubazi uzi n’ikibazo bafite.”

Yakomeje agira ati “Twe rero, twanzuye ko tutabasezeranya mu gihe twumvise ibi bibazo bihari kandi tutabifitiye uburenganzira, bafite Pasiteri wabo.”

Yanahishuye ko mu biganiro bagiranye na bo ngo umugabo yemeye ko afitanye na Dukuzumuremyi abana batanu, umugore na we akavuga ko se ntacyo abafasha bityo akifuza ko ikibazo cy’indezo n’uko bazabaho cyabanza gukemuka hanyuma bagasezeranywa.

Yavuze ko igihe hazabonekera inyandiko igaragaza ko uburenganzira bw’abana n’ibindi byose byabonetse ko bahita babasezeranya.

Bangiwe gusezerana imbere y’Imana mu gihe bivugwa ko bari barasezeranye imbere y’amategeko, dore ko hari amashusho yagaragaye bari mu birori byo kwiyakira ndetse bari no mu munezero nk’abantu bagiye kubana.

Mu bagarutse kuri iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga harimo uwitwa Sylvie Nsanga wanenze umugabo uvugwaho guta urugo, agatwara abana ndetse akajya gusezerana n’undi mugore.

Sylvie Nsanga ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga aharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa yasabye ko uburenganzira bw’uyu mugore n’ubw’abana be bwubahirizwa, asaba inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera, iz’umutekano, iz’uburinganire n’iterambere ry’umuryango gukurikirana iki kibazo.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ni umwe mu banditse basubiza kuri Twitter ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko ubutabera buzatangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki kibazo gikemurwe mu buryo rusange kuko uyu agaragaye kuko yegereye itangazamakuru, ariko hirya no hino mu gihugu birahari cyane abana benshi na banyina babayeho nabi kubw’iyi mpamvu.

Efrent yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ibi byose ni ingaruka z’ubusambanyi.Abagabo benshi,kimwe n’abagore benshi,bacana inyuma.Byose bikorwa mu rwego rwo kwishimisha.Ikibazo nuko abagabo benshi bahararuka vuba,bakajya mu bandi bagore.Ikirenze ibyo,nuko bibabaza imana yaturemye itubuza gusambana,ndetse ikavuga ko ababikora batazaba mu bwami bwayo,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Kubabaza umuremyi,ni ukutagira ubwenge,no kuba indashima.

gahirima yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

@gahirima,uvuze ukuli.Nubwo bibashimisha,abasambanyi bose nta bwenge bagira.Gusuzugura umuntu wakuremye,akaguha byose,harimo umugore mwiza nk’uliya n’abana,ni umururumba ujyana ababikora bose kurimbuka.Nukuvuga kubura ubuzima bw’iteka.

sibomana yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Mumfashe:’ubukidikoni’ ni ubucyi?

UTI? yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka