Kenya: Yamaze iminsi itatu mu buruhukiro aza kubaho

Muri Kenya, umugore witwa Rosanna Kathure yasobanuye uko yatemaguwe n’umugabo we amutunguye mu masaha y’ijoro, akamutemera mu nzu yabo, akamusigira ibikomere byinshi kandi bikomeye, ku buryo yajyanywe kwa muganga bikekwa ko ashobora kuba yapfuye.

Yasobanuye uko yisanze mu buruhukiro nyuma y'uko abaganga baketse ko yapfuye
Yasobanuye uko yisanze mu buruhukiro nyuma y’uko abaganga baketse ko yapfuye

Kathure yasobanuye uko yisanze mu buruhukiro bw’ibitaro (morgue), nyuma y’uko gukomeretswa n’umugabo we bigakekwa ko yapfuye.

Yagize ati “Mbere gato nari nasanze umugabo wanjye ari kumwe n’undi mugore mu buriri bwacu, nkimara kubafata barimo basambana, uwo mugore yarirutse arasohoka, ariko umugabo wanjye we yafashe umwanya we uhagije yambara imyenda yitonze nta gihunga, nanjye sinazamura ijwi ariko mubaza nitonze igituma ankorera nk’ibyo, gusa byari ibihe by’ibibazo”.

Yakomeje agira ati “Bigeze mu masaha y’umugoroba, yasohotse hanze. Yansabye kumuha umuhoro n’icupa ryo kuzanamo peteroli yo gucana mu itara. Ubwo mpita nibwira ko agiye ku maduka kugura iyo peteroli. Gusa nubwo njye ntari mbizi, uwo mugabo yaragiye yihisha inyuma y’inzu yacu. Nyuma bigeze mu masaha y’ijoro cyane, agaruka mu nzu mu gihe njyewe n’abana twari twamaze gusinzira”.

Ati “Ubwo yahise amurika itoroshi mu maso. Ntangira kumubaza uwo ari we, ansubiza ko ari umugabo wanjye. Nyuma yo gutongana by’akanya gato, yatangiye kuntema akoresheje ikintu gityaye cyane, antema mu maso, mu mutwe, mu nda ndetse no ku maguru”.

Abaturanyi baje gutabara bakanguwe n’ijwi ry’uwo mugore watabazaga, ariko byumvikana ko yamaze kwiheba ko atagitabawe ari muzima ndetse ngo rikagenda ricika intege, kubera kuvirirana cyane. Abo batabaye bakihagera bahise bamwirukankana kwa muganga kugira ahabwe ubutabazi bwihuse.

Kathure yavuze ko bamujyanye bamuteruye mu maboka agenda ava amaraso menshi cyane, yagize ati “Bwa mbere, banjyanye ku bitaro bya Maua, ariko abaganga babonye ntumva ntanasubiza ibyo bambaza, banyimurira ku bitaro bya Meru Level 5”.

Ati “Nkigera kuri ibyo bitaro, bahise banjyana mu buruhukiro bwabyo maramo iminsi itatu, nza gutabarwa ku munsi wa kane. Ababyeyi banjye bari baramaze guhabwa amakuru y’ibyabaye, basabwa kuza gutwara abana banjye kuko namaze gupfa. Ariko nubwo bari babwiwe iyo nkuru, bashatse kugera ku bitaro kugira ngo bahinyuze niba amakuru babwiwe ari ukuri koko”.

Kathure Rosanna avuga ko bari banamaze kumushyiraho ipamba kuko bari bazi ko nta buzima agifite. Nyuma bandika izina rye rya Rosanna n’irya Se ku gapapuro bamushyize mu isura, kugira ngo umurambo we uzamenyakane.

Yagize ati "Kugira ngo bimenyekane ko nkiri muzima nubwo nashyizwe ahabikwa imirambo, hari umugore w’Umunya-Kikuyu wari waturutse ahitwa Nanyuki aje gufata umurambo w’umukobwa we wapfuye. Avanyeho umurambo w’umukobwa we, ambona munsi yawo, ariko abona ko umutima wanjye ugitera, abona ko nkiri muzima nubwo ndi ahagenewe imirambo. Uwo mugore n’abandi bari kumwe, bigiriye inama yo kutansiga aho, kuko iyo bansiga, abari hanze bari kuza bakandangiza burundu kubera ko baba bakeneye amafaranga y’igihe umurambo umaze mu buruhukiro”.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko uwo mugore w’umunya-Kikuyu, we n’abo bari kumwe bigiriye inama yo kujya kubwira umuganga ko hari umuntu babonye ugifite umutima utera, nubwo yashyizwe ahabikwa imirambo.

Uwo muganga nubwo ngo yashidikanyaga cyane avuga ko bidashoboka, yaje mu buruhukiro bamwereka uwo muntu ugifite umutima utera, na we arabyemeza ko koko akiri muzima. Akimara kubyemeza, uwo mugore yakuwe mu buruhukiro bw’imirambo, asubizwa mu bitaro atangira kwitabwaho n’abaganga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka