Kenya: Pasiteri yafatanywe inzoka nzima ananirwa gusobanura ibyayo

Muri Kenya, umupasiteri wari utashye ava muri Uganda agarutse mu gihugu cye, yafatanywe inzoka ya metero ebyiri mu gikapu, abajijwe iby’iyo nyamaswa arimo agendana, agorwa no kubisobanura.

Mu gihe yari ageze ku mupaka wa Malenya-Busia ugabanya Kenya na Uganda, abashinzwe umutekano batangiye gusaka ibyo atwaye nk’uko bisanzwe bikorwa ku mipaka, ariko batungurwa no kubona uwo Pasiteri afite inzoka atwaye mu gikapu, baratungurwa cyane, bahita batangira kumubaza iby’iyo nzoka, atwaye ari nzima akaba yayihishe mu gikapu.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Nairobi News, uwo Pasiteri witwa Fanish Ramsey Maloba w’imyaka 26, yateje ikibazo aho ku mupaka kuko abashinzwe umutekano bakimubaza iby’iyo nzoka, byabanje kumunanira kugira ibisobanuro ayitangaho, kuko yabanje kubabwira ibintu bumva bitumvikana.

Ariko nyuma aza gutangira kubaha ibisobanuro nabyo byafashwe nk’ibitangaje, kubera impamvu yatanze ituma agendana iyo nzoka ari nzima akayivana mu gihugu kimwe ayijyana mu kindi.

Mu byo yasobanuye, uwo Pasiteri ngo yavuze ko yari avuye muri Uganda gusengerwa kugira ngo amashitani cyangwa se amadayimoni amuvemo kuko yari amaze igihe kirekire yaramuzengereje.

Yavuze rero ko iyo nzoka yagaragaye mu barimo bamusengera aho muri Uganda kugira ngo ayo mashitani amuvemo burundu. Hanyuma abonye asengewe amadayimoni akamuvamo ndetse akabona inzoka ibonetse mu gihe cy’amasengesho yo kumukiza, ngo ahita yiyemeza kujyana iyo nzoka no mu rusengero rwe rwa ‘Apostle Ministry Church’ ruherereye ahitwa Matayos muri Kenya, kugira ngo nabo bakomeze kumusengera biruseho.

Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ikavugisha benshi mu bazikoresha, yerekana iyo nzoka irimo ishaka kuva muri icyo gikapu cya Pasiteri ngo yigendere, mu gihe yari ari aho ku mupaka, ariko bakagerageza kuyigarura.

Abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’inyamaswa z’i gasozi ‘Shirika la Huduma za Wanyamapori Kenya (KWS)’, bahise bahamagazwa aho ku mupaka baraza batwara iyo nzoka.

Pasiteri Maloba we yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayenje, mu gihe harimo hakorwa iperereza ryimbitse ku buryo yabonye iyo nzoka, n’impamvu yari yahisemo kuyivana aho muri Uganda akayijyana muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe bya bintu bavuga nibyo noneho aba bapasiteri biganjemo inkozi z’ibibi! Ese ubwo iyo Mana basengera mu nzoka ni bwoko ki? Babishakire irindi zina si ugusenga, wenda ni uguterekera cyangwa kubandwa ahubwo. Abahururira insengero muraburirwa ariko ntimwumva! Ngaho ababatiza abantu bagahwera, ngaho abagendana inzoka muti ni abakozi b’Imana,ni abahanuzi....!Ubundi mwagiye mwisengera Imana mwarayibuze?

akumiro yanditse ku itariki ya: 8-05-2025  →  Musubize

Yesu na Shimwe Benedata mumeze mute ahomuherereye hose ?

Iyinkuru irababaje yuyu mu Pastor, Gutangukana n’Imana bya Tugizeho ingaruka y’icyaha Itang 3:1-20 Gusa igisubizo nyacyo ni Kristo gusa Yohana 14:6 kandi Yesu kristo yaradukunze Yohana 3:26 Akurikiranwe n’Amatengeko asobanure aho iyonzoka.yarayinjyanye ahanwe bareke kunjya bavanga Uyumurimo w’Imana nibidafite Umumaro yari Pastor Bahati Jean Baptiste

Bahati Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 7-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka