Kenya: Hagiye gutorwa Rudasumbwa na Nyampinga mu bafite ubumuga bw’uruhu
Ku nshuro ya mbere muri Kenya hagiye gutorwa Rudasumbwa na Nyampinga mu bafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kurushaho kwimakaza uburenganzira bwabo.

Iryo rushanwa ry’ubwiza ryateguwe n’ishyirahamwe ryo muri Kenya riharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (Albinism Society of Kenya).
Irushanwa ryatangiye mu mpera za Nzeli 2016. Ryitabiriwe n’abasore n’inkumi bafite ubwo bumuga bw’uruhu.
Abatsinze bazamenyekana tariki ya 21 Ukwakira 2016; nkuko igitangazamakuru cyo muri Kenya cyitwa The Star kibitangaza.


Abazegukana iryo kamba bazaba abambasaderi bavuganira abana bafite ubumuga bw’uruhu muri Kenya no mu bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ahandi muri Afurika.
Ishyirahamwe ryateguye iryo rushanwa ritangaza ko rigamije kwereka abantu ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi,bityo ko badakwiye kwamaganwa cyangwa gukumirwa.

Amafaranga bazakura mu birori byo gutangaza abatsinze iryo rushanwa azifashishwa mu guteza imbere imyigire y’abafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kubakingurira imiryango ku isoko ry’umurimo.
Ayo mafaranga kandi ngo azifashishwa mu kugura amavuta arinda akanagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ku ruhu, azahabwa abafite ubumuga bw’uruhu kuko babangamirwa cyane n’imirasire y’izuba. Ayo mavuta akaba arinda kanseri y’uruhu.

Iryo shyirahamwe rivuga ko kandi iryo rushanwa rizatuma abafite ubumuga bw’uruhu bagirira icyizere kuko ngo abenshi muri Kenya usanga barihebye.


Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabona bantu nkabandi
Ni byiza cyane nabo nibahabwe umwanya bagaragaze ko bashoboye kuko ni ibiremwamuntu kandi bageza byinshi ku bihugu byabo.
mbega byiza bari bacyenewe mubandi nabo bakabonako bashoboye nkabandi ntibavugwaga ariko abo nibatorwa bazagira ubuvugizi murakoze
Hahaha! Birasekeje gusa?!?!
nabao ni abari n’abasore nkabandi. ibindi bihugu bibonereho bifatire kuri Kenya bikure abandi ba rudasumbwa na banyampinga mu bwigunjye.
U Rwanda rwanjyaga ruza ku isonga none kenya iraduta nze . ntacyo tuzabe abakabiri.