Kenya: Batangajwe no kubona inzovu yabyaye babiri

Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.

Ikigo cy’Igihugu cya Kenya gishinzwe kurengera inyamaswa ni cyo cyatangaje ku rubuga rwa Twitter aya makuru yo kuvuka kw’izo nzovu. Bivugwa ko izo nzovu zavukiye muri Pariki y’Igihugu ya Aberdare muri Kenya.

Ni nyuma gato y’aho mu kwezi kwa Mutarama 2022, abatembereza ba mukerarugendo babonye izindi mpanga z’abana b’inzovu mu Majyaruguru y’iyi Pariki, mu cyanya cyahariwe kurengera ibinyabuzima byenda kuzimira cya Samburu.

Nk’uko ikigo kirengera inzovu cyitwa Save the Elephants kibivuga, indi nzovu yaherukaga kubyara impanga muri 2006 muri icyo gihugu cya Kenya.

Ikigo kirengera ibinyabuzima n’ahantu ndagaburanga kivuga ko inzovu zivuka ari ebyiri icyarimwe biba ku nzovu imwe mu nzovu ijana zabyaye (1%).

Ubusanzwe inzovu imara amezi ari hagati ya 18 – 22 ihaka, ni ukuvuga ko ihaka mu gihe kiri hagati y’umwaka n’igice kugeza hafi ku myaka ibiri. Ibi bivuze ko kugira ngo inzovu yororoke biyitwara igihe kitari gito.

Mu gihe yabyaye iba ifite akazi katoroshye ko kurinda umwana wayo kugira ngo izindi nyamaswa zitamurya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka