Kenya: Amaganga y’inkwavu yabaye imari ishyushye

Muri Kenya, amaganga y’inkwavu yabaye imari ishakishwa n’abakiriya benshi cyane, kandi bayishaka ari nyinshi ku buryo byatumye igiciro cyayo kizamuka kigera ku Mashilingi 1000 kuri litiro imwe (ni ukuvuga asaga 10000 by’Amafaranga y’u Rwanda), mu gihe ikilo cy’inyama z’inkwavu cyo kitageza no ku Mashilingi 500 ya Kenya.

 Amaganga y'inkwavu yabaye imari ishyushye
Amaganga y’inkwavu yabaye imari ishyushye

Uko kuzamuka cyane kw’ibiciro by’amaganga y’inkwavu muri Kenya, byatumye aborozi bamwe babuyoboka ku bwinshi, bagamije ahanini kubona iyo nyungu ituruka mu kugurisha amaganga, kuko ari yo afite isoko rinini kandi n’ibiciro byiza, ugereranyije no kugurisha inyama z’inkwavu.

Nubwo hari aborozi benshi bayobotse ubworozi bw’inkwavu gusa, ndetse bibumbira no muri Koperative y’aborozi b’inkwavu bita ‘RABAK’, bavuga ko ikibazo cy’ibura ry’inkwavu muri Kenya gikomeye, cyane cyane inkwavu zo kubaga, ku buryo amabagiro abaga inkwavu byarangiye akora inshuro imwe mu cyumweru gusa.

Ibyo biraterwa n’uko adashobora kubona inkwavu abaga buri munsi nk’uko bigenda ku yandi matungo, bitewe n’uko bamwe mu bafite inkwavu banga kuzigurisha ku bazibaga, ahubwo bahitamo kugurisha amaganga yazo kuko abazanira inyungu nyinshi kurushaho.

Umuyobozi w’iyo Koperative ya RABAK witwa Peter Waiganjo, avuga ko n’uwo munsi umwe wonyine mu cyumweru amabagiro akora, usanga abaga inkwavu zigera kuri 200 gusa, uwo ngo ukaba ari umubare muto cyane, ugereranyije n’inyama ziba zikenewe ku isoko.

Yagize ati “Abantu bashaka kurya inyama z’inkwavu bakomeje kwiyongera cyane muri iyi myaka, ku buryo abazicuruza batagifite ubushobozi bwo guhaza isoko ryazo”.

Kubera iryo soko rihari ry’amaganga n’inyama by’inkwavu ridashobora kubona ibirihaza, byatumye aborozi batangira gushishikarizwa gushora mu bworozi bw’inkwavu, ariko basaba Leta gukwirakwiza inkwavu zo korora, ikazitanga ku buntu kugira ngo icyo kibazo cy’ubuke bwazo kibashe kurangira.

Inyama z’inkwavu zivugwa kuba ari nziza mu mubiri w’umuntu, ugereranyije n’izitukura z’inka cyangwa z’ihene, kuko zigira ibinure bicyeya cyane bya ‘cholesterol’, ku buryo n’abarwaye diyabete cyangwa se bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, ngo bagirwa inama yo kurya inyama z’inkwavu aho kurya iz’inka cyangwa se iz’ihene.

Ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania, cyatangaje ko impamvu zituma amaganga y’inkwavu akomeje kurushaho kuba imari ikomeye cyane muri Kenya, ari uko abakora ubuhinzi cyane cyane abahinga ibintu byinshi bahingira amasoko, bahitamo kuyakoresha nk’ifumbure y’umwimerere kuko yongera umusaruro cyane, ariko kandi ayo maganga ngo anakoreshwa nk’imiti yica udukoko mu myaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka