Kayonza: Umugabo wari uzi ko umugore we yagiye ku kazi yamutahuye asigaye abana n’undi mugabo

Umugabo witwa Felix Ngayaboshya ukorera mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo avuga ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugore we nyuma y’aho amufatiye mu cyuho mu rukerera rwo kuwa 28/04/2014 mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza yararanye n’undi mugabo bari basigaye babana nk’umugabo n’umugore.

Umugore wa Ngayaboshya ngo yari amaze hafi amezi atatu ari mu biraka by’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yakoreraga mu turere tw’intara y’uburasirazuba. Uwo mugabo ukekwaho kuba yari asigaye abana mu nzu imwe n’umugore wa Ngayaboshya ngo bakoranaga muri ibyo biraka.

Ngayaboshya avuga ko yari yarahawe amakuru ko umugore we asigaye afite undi mugabo babana ariko ntabihe agaciro. Mu ijoro ryo kuwa 27/04/2014 ubwo yari ageze mu rugo avuye gusenga mu Ruhango ahitwa “Kwa Yezu Nyir’impuhwe” ngo yahawe amakuru ko uwo mugabo atashye mu nzu y’umugore we, ahita atega moto saa tanu z’ijoro yerekeza i Kayonza kugira ngo yibonere gihamya ko umugore we asigaye abana n’undi mugabo.

Ati “Najyaga mpabwa amakuru ko hari umugabo wamwinjiye babana kandi nanjye ndi umugabo we twarasezeranye. Ubwa mbere naje kuwa mbere wa Pasika uwo mugabo ahita agenda sinamenya ibyo ari byo, ejo tuvuye gusenga bampa amakuru ko umugabo yagarutse aryamye yo. Nahise mfata moto mva mu Ruhango saa tanu z’ijoro ngera hano mu saa munani mvugana na polisi bampa gahunda yo kujya kubafata saa kumi n’imwe tugiye barabasangana mu nzu imwe mu cyumba kimwe nk’umugabo n’umugore babana.”

Umugore wa Ngayaboshya n’umugabo babafatanye bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange.

Ngayaboshya avuga ko nta perereza rihambaye yakoze kugira ngo amenye ko umugore we asigaye afite undi mugabo babana mu nzu imwe, ahubwo ngo amakuru yagiye ayahabwa na bamwe mu babazi bababonaga muri ibyo biraka by’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

“Si iperereza nikoreye ubwanjye. Ni abantu byatunguye bibaza ukuntu umusore abana n’umugore w’umugabo mu nzu imwe, kandi abandi bakorana baba ukwabo kandi mu rupangu rumwe. Njye nabanjye kujya mbihakana kuko numvaga ari umugore nashatse ibyo by’ubusambanyi atabijyamo. Ikibabaje ni uko polisi yinjiyemo igasanga umugore n’uwo mugabo bari kumwe.”

Hari hashize igihe gisaga imyaka itatu Ngayaboshya asezeranye n’uwo mugore we. Uretse kuba yabashije kumufatira mu cyuho anavuga ko byajyaga bivugwa ko umugore we amuca inyuma imiryango ikabunga bikarangira, ariko kuri iyi ncuro ngo ntashobora kongera kumwihanganira, akavuga ko yiteguye guhita asaba gatanya.

Yagize ati “Icyo nzakora ni ukubijyana mu bucamanza. Nimba bazakatirwa simbizi gusa njye nzashaka ubutane kuko ndamuzinutswe kuva musanganye n’uwo mugabo. Nazinutswe tu, ahasigaye ni ah’urukiko.”

Umugore wafatiwe mu cyuho yari afitanye umwana uri hafi kuzuza imyaka itatu n’umugabo we w’isezerano. Twagerageje kuvugana n’uwo mugore n’umugabo aho bafungiye kuri polisi sitasiyo ya Mukarange ariko ntibyadukundira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Nyamuneka Abantu Bibuke Amasezerano Bagiranye N’abakunzi Babo N’ubudahemuka Burimo +kudacana Inyuma. Tube Inyanga Mugayo Kbs!

Musics yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka