Karongi: Avoka yamuhaye isomo ryo kuboneza urubyaro

Nta munsi Abanyarwanda badasabwa kwitabira gahunda yo kuringaniza imbyaro ariko ugasanga hakiri ababifata nk’aho bitabareba, ariko burya hari igihe ugwirirwa n’ishyano ugatangira kwicuza impamvu wabyaye abo udashoboye kurera.

Mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi, umugabo yaratashye ageze mu nzira agura avoka ebyiri azijyana mu rugo abwira umugore ngo na zigabanye abana nabo bisigire nk’ababyeyi.

Umugore yitegereje umugabo akanya maze aramubwira ngo ngwino wowe uzigabanye jye sinabishobora. Umugabo aramusubiza ati wazigabanyije se si wowe wababyaye!

Umwana mukuru yari abari iruhande, ategereje gusubira ku ishuli yabwiye nyina ati mpereza njyewe nzigabanye. Yafashe avoka ya mbere ayicamo ibice birindwi. Kimwe agiha nyina, ibindi bitandatu abana barabirya, ise ntiyagira icyo amuha.

Barangije kurya avoka ya mbere, wa mwana arongera afata iya kabili maze ayicamo ibice bitandatu, bitanu abigabanya barumuna be nawe asigarana kimwe, ise na nyina ntiyagira icyo abapimira.

Umugabo byaramushobeye abaza wa mwana we w’impfura ngo twebwe se uduhoye iki ko utaduhaye? Maze umwana aramusubiza ati ntago twarikubaha ngo duhage kandi murabona ko ziriya avoka zari nto cyane.

Guhera uwo munsi umugabo yahise asaba umugore we kujya kwifungisha ngo hato batazagira n’undi mwana babyara na batandatu bafite bataboroheye.

Marcellin Gasana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka